Mu gihe Akarere ka Kirehe gakomeje kwiyongera mu musaruro w’amafi ava mu biyaga, mu mugezi w’Akagera no mu byuzi bihangano aho kuri ubu haboneka toni 350 z’amafi mu mwaka, abaturage bavuga ko nubwo uyu musaruro ugira uruhare mu guteza imbere imirire n’ubukungu, ibiciro by’amafi bikiri hejuru bituma atagerwaho na benshi.
Imibare y’Akarere ka Kirehe igaragaza ko buri mwaka habarurwa umusaruro w’amafi ugera kuri toni 350, uboneka mu biyaga bya Nasho, Cyambwe na Rwampanga, mu mugezi w’Akagera ndetse no mu byuzi bihangano (Digues cyangwa Valley Dams) birimo Sagatare, Kinoni I, Kinoni II, Nyamugari no muri kareremba mu Murenge wa Mahama.
Ni mu gihe mu mwaka wa 2023, ubworozi n’uburobyi bw’amafi bwatangaga umusaruro w’amafi usaga toni 250 mu mwaka,
Uyu musaruro ukomoka ku burobyi bukorwa n’amakoperative ndetse n’abarobyi bakorera mu mirenge ya Nasho, Mpanga, Gahara, Gatore, Musaza, Kigarama, Nyamugari na Mahama, aho uburobyi bumaze kuba isoko y’imibereho ku miryango myinshi.
Ubwoko bw’amafi bukunze kuboneka mu Karere ka Kirehe burimo: Tilapiya, Imamba, n’Inkube.
Imwe muri koperative zigaragaza uruhare rukomeye muri uru rwego ni KOADUNA (Koperative y’Abarobyi Dusabane Nasho), igizwe n’abanyamuryango 160 barimo abagore 25. Iyi koperative ikorera uburobyi mu biyaga bya Nasho, Cyambwe na Rwampanga, aho ku munsi ishobora kuroba ibiro hagati ya 300-400 by’amafi.
Busasi Jeannette, umwe mu bagore bakora uburobyi muri iyi koperative, avuga ko uyu mwuga wamufashije kwiteza imbere no kwita ku muryango we.
Yagize ati “Twatangiye tubifata nk’umwuga udafite icyo watugezaho, ariko ubu ni wo utubeshejeho. Udufasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kurihira abana amashuri no kubona amafaranga yo kwiteza imbere. Ku munsi sinabura nibura amafaranga ibihumbi bitatu mugitondo gusa, kandi iyo umusaruro wabaye mwiza mbona ibihumbi bitanu cyangwa arenzeho.”
Nubwo umusaruro ukomeje kwiyongera, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe babwiye MUHAZIYACU ko amafi akiri kure y’ubushobozi bwa benshi ndetse ari make ugereranyije n’abagakeneye.
Bavuga ko uretse kuba umuturage yabona ifi ayiguriye ku mwaro, ikivanwa mu mazi akayigura ku mafaranga ari hagati ya 2500 na 3500Frw ikiro kimwe bitewe n’ubwoko bw’ifi, nabyo biba bigoye kuko aho zirobwa ari kure ndetse usanga ahanoneka umusaruro mwinshi baba bafitanye amasezerano n’abaguzi bahita bawugura bakawujyana mu bice byo hanze y’Akarere ka Kirehe; ubundi usanga kubona ifi bigoye.
Nsabimana Jean Claude wo mu Murenge wa Kigina ati: “Amafi arahari nubwo akiri make, ariko n’ibiciro biri hejuru. Iyo ikiro cy’amafi kigura hagati ya 5,000 na 7,000 Frw, ntabwo buri rugo rushobora kuyagura. Biba bigoye ko aba ibiryo bisanzwe ku miryango myinshi nubwo afite akamaro ku buzima.”
Abacuruzi bavuga ko ikiro cy’ifi kigura hagati y’ibihumbi bitandatu n’ibihumbi birindwi (7,000 Frw), bitewe n’isoko n’ubwoko bw’ifi iri kugurishwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko akarere gafite amahirwe menshi aturuka ku biyaga, ku mugezi w’Akagera no ku byuzi bihangano, ariko ko hakiri gahunda yo guteza imbere ubworozi bw’amafi mu buryo bwa kijyambere.
Yagize ati: “Dufite ibiyaga, dufite umugezi w’Akagera ndetse na Digues zifasha mu kubika amazi no kuhira imyaka. Intego yacu ni ukuzibyaza umusaruro kurushaho binyuze mu guteza imbere ubworozi bw’amafi bwa kijyambere. Tunashyize imbaraga mu gukomeza guhuza abarobyi muri koperative kugira ngo umusaruro wose wandikwe neza kandi wongerwe.”
Yongeyeho ko hari umusaruro utabarwa mu mibare kubera ko hari abarobyi batarakora binyuze mu makoperative, ashimangira ko gukomeza kubahuza bizafasha kumenya umusaruro nyawo no kunoza imicungire yawo bityo n’igiciro cyikorohera buri umwe.
Leta y’u Rwanda ikomeje gushora imari mu guteza imbere ubworozi bw’amafi hagamijwe kongera umusaruro no kuzamura imirire y’Abanyarwanda. Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko umusaruro w’amafi wageze kuri toni 52,439 mu mwaka wa 2025, uvuye kuri toni 43,133 mu 2024.
Mu rwego rwo gushyigikira uru rwego, Leta yashyizeho nkunganire ingana na 40% ku makoperative y’aborozi b’amafi ndetse igabanya inyungu ku nguzanyo zifashishwa muri uyu mwuga, ziva kuri 18% zigera kuri 8%.
Biteganyijwe ko bitarenze umwaka wa 2035, u Rwanda ruzaba rugeze ku musaruro w’amafi ungana na toni 80,620, intego igamije kongera ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri, guteza imbere ubukungu bw’abaturage no kugabanya icyuho Igihugu kigifite mu musaruro w’amafi.











