Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko Leta itazihanganira abakora n’abacuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, agaragaza ko ibizwi nk’ “ibyuma” byashyize ubuzima bw’abaturage mu kaga, ari na yo mpamvu hafashwe ingamba zikomeye zo kubirwanya.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru, aho yasobanuye uburyo bamwe mu bakoraga izi nzoga bakoreshaga ibinyabutabire n’ibindi bintu bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.
Yagize ati: “Ntabwo waba wanyoye ibyuma ejo ngo ujye mu kazi, uwo muhura niba ari umubyeyi muhura nta mwana umenya umubyeyi, byari bigeze aho ubona nyine n’abaturage babyivugira ngo ariko ibi bintu… Leta ishobora guhuga ariko ntabwo ijya irangara, niyo mpamvu Leta iyo ibonye ikibazo cyagaragaye iragihagurukira, kandi Leta ni twese, nk’abaturage. Nta muntu n’umwe uyobewe aho ibyo bintu byengerwa, nta n’umwe uyobewe abantu byishe.”
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko hari inganda zabanje guhabwa ibyangombwa byo gukora ibinyobwa byemewe, ariko nyuma zikabikoresha nabi zigatangira gukora ibinyobwa bitandukanye n’ibyo zemerewe.
Yagize ati: “Batanga ibyangombwa byo gukora n’uruganda bakarucana rukaka, bwacya inyuma akagura ibidomoro bakenga izindi, usanga harimo n’ubugome, bagakora inzoga zitandukanye n’izo baherewe uburenganzira aho babeshya abaturage ngo iyi yitwa gutya, ibirimo imbere bitandukanye n’ibyanditse ku rupapuro. Izi nganda hari n’izo utakwita inganda, ahubwo ni ahantu havangirwa ibintu bitanazwi, hari izagaragaraga nk’inganda ariko wazigeramo ukahasanga ibindi bindi.”
Yakomeje agaragaza ko hari n’abengaga inzoga gakondo bakazivangamo Ethanol, ari na yo Leta yahise ifatira icyemezo cyo guhagarika gutumizwa mu Gihugu.
Yagize ati: “Hari abaturage bengaga urwagwa, barangiza bagasukamo ibyuma, ibyo byuma rero ni ya Ethanol, ni nayo mpamvu ariyo yahereweho mu kuyihagarika, bafataga ikinyabutabire cya Ethanol, bakayivanga n’ibindi bintu birimo Melace, itabi, urusenda, amatafari, ifumbire mvaruganda, amasukari, ubundi bagacanira.”
Minisitiri w’ubuzima yavuze ko ibyo bikorwa bigize ubugizi bwa nabi bukwiye gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, kuko ababikora baba bazi neza ko bashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Yagize ati: “Harimo n’ubugome mu by’ukuri, ubugizi bwa nabi, ni nayo mpamvu inzego zishinzwe guperereza ibyaha zibirimo, we akabona agurisha abaturage bakabinywa, noneho akavanga cyane ubundi bo bagashaka amazina babiha, bitandukanye kure n’ibyo baba bavuze ko bagiye gukora. Hari n’abatagira ibyangombwa, bakicara bavanga ibintu kandi ni uburozi.”
Ibi, Minisitiri w’Ubuzima yabivuze nyuma y’aho Rwanda FDA ifunze inganda umunani zikora ibinyobwa bisembuye, ikanategeka ko ibinyobwa byazo bikurwa ku isoko kubera kutubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge.
Ibi bibaye mu gihe imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, abantu barenga 40 bapfuye bazize kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu gihe abarenga 100 bagize ibibazo bikomeye by’ubuzima, bamwe muri bo bakaba barahumye burundu.






