Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arakangurira abaturage kwihutisha gahunda yo gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza Mituweli kuko bituma umuryango ubaho utekanye kandi bikarinda ubukene mu miryango mu gihe cy’uburwayi, kuko kurwara ukivuza udafite Mituweli bihenze cyane kurusha amafaranga wakwishyura bitewe n’ikiciro washyizwemo.
Ibi Ubuyobozi bw’Akarere burabigarukaho mu gihe Akarere ka Gatsibo gatuwe n’abantu 548,683 muribo abarebwa no kwishyura ubwisungane mu kwivuza- Mituweli bagera 529,563 abamaze gutanga imisanzu yabo bagera 287,467 aribyo bingana na 57.48% by’abamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza Mituweli mu karere kose kugeza ubu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard aganira na MUHAZIYACU yasabye abaturage kwishyura Mituweli kuko kwivuza udafite Mituweli bifite ikiguzi kinini cyane kurenze ibyo umuntu yakwishyura bitewe n’ikiciro yashyizwemo.
Aragira ati: “Kurwara ukivuza udafite Mituweli birahenze cyane kurusha amafaranga wakwishura bitewe n’ikiciro washyizwemo, turakomeza gukangurira abaturage bacu kwishyura Mituweli. Bitewe n’impinduka zabaye muri Mituweli abaturage batangiye batabyumva, ariko dufatanyije n’inzego zitundukanye twagiye kubisobanura mu baturage, abatarishimiye ibyiciro barimo bagira umwanya wo kujurira, bamwe dusanga ubujurire bwabo bufite ireme abandi dusanga nta reme bufite, kandi abasubizwaga wasangaga bahitaga bajya kwishyura, ku buryo dufite icyizere ko ukwezi Kwa munani kuzarangira 90% baramaze kwishyuye Mituweli.”
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko impamvu ubwitabire mu kwishyura Mituweli butihuta nk’uko byari bisanzwe, hari abaturage bagifite ibibazo muri Sisiteme Imibereho bakirimo gukosoza, abandi bakagaragaza ko hari abagendera mu kigare gusa ngo Mituweli yarahenze bataranasobanuje uko bikorwa.
Karasira Théoneste utuye mu Kagari ka Bukomane, Umurenge wa Gitoki, yagize ati: “Bamwe turacyafite ibibazo muri sisiteme, nagiye ku kagari nsanga baranshyize mu kiciro cyishyura ibihumbi 8 kandi mu by’ukuri ntabwo nzi ikintu bashingiyeho banshyira muri icyo kiciro, ndacyari kugerageza kureba uko nabikosoza kuko ngewe numva ubushobozi bwanjye butarenza 3000Frw; kandi mbere tucyishyura bitatu nta kibazo nahuraga nacyo cyo kwishyura.”
Umwanankabandi Adelphine na we, ati : “Usanga abaturage twese tutarasobanukirwa neza ibijyanye na Mituweli, kuko hari uwo usanga avuga ko Mituweli yahenze wamubaza ikiciro arimo akakubwira ko atarajya ku bireba ibintu yarabifatiye mu kirere gusa, kuko na ba bandi bishyura 3000Frw, Leta ikabatangira 1000 nabo usanga bose batarishyura, ubwo rero haracyarimo n’ikibazo cy’imyumvire y’abantu.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba abaturage ko bajya kwinjira mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A ibyo kwishyura Mituweli byaramaze kujya ku ruhande kugira ngo n’uwagira ikibazo muribyo bikorwa by’ubuhinzi abe yajya kwa muganga akivuza adahangayitse.







