MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Mugaragaze impinduka nziza mu miryango yanyu mugiyemo-Meya Mbonyumuvunyi ambwira urubyiruko ruvuye Iwawa 

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
07/08/2026

Urubyiruko 100 rwo mu Karere ka Rwamagana rwari rumaze igihe mu Kigo cy’Igororamuco cya Iwawa rwarangije amasomo y’igororamuco aherekejwe n’amahugurwa y’imyuga, rusabwa kuzagaragaza impinduka nziza mu buzima bwarwo no kuba urugero rwiza mu miryango n’aho rutuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 6 Nyakanga, ubwo yakiraga uru rubyiruko rusoje ayo masomo, yarusabye gukoresha neza amahirwe rwahawe kugira ngo rwiyubake kandi rugire uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Mu ijambo rye, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko amasomo bahawe agomba kubabera intangiriro y’ubuzima bushya, abasaba kutazasubira mu bikorwa bibangiriza ejo hazaza habo.

Yagize ati: “Ndabasaba kugaragariza imiryango yanyu mugiyemo impinduka nziza. Igihe mwamaze Iwawa kibabere isomo ribafasha kubaka ejo hazaza heza. Mugaruke mwerekana imyitwarire myiza, mukore cyane kandi mwitabire ibikorwa bibateza imbere n’iterambere ry’Akarere n’Igihugu muri rusange.”

Yakomeje abasaba gukoresha imyuga bize nk’ishingiro ryo kwihangira imirimo, birinda ibiyobyabwenge, ubuzererezi n’ibindi bishobora kubasubiza mu makosa bakoze mbere.

Mu kiganiro na MUHAZIYACU, bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko igihe bamaze Iwawa cyabahinduriye imyumvire kandi ko bagiye gutangira ubuzima bushya.

Niyonzima Eric yagize ati: “Iwawa nahigiye ko ubuzima bushobora guhinduka iyo umuntu yemeye kwikosora. Ngiye gutangira kwikorera nifashishije ubumenyi nahakuye.”

Ndayisenga Jean Claude yavuze ko yahigiye imyuga izamufasha kwiteza imbere, ashimangira ko atazongera kwisanga mu makosa yamugejeje mu igororamuco.

Yagize ati: “Twatojwe imyuga n’indangagaciro. Ngiye kwereka umuryango wanjye ko nkiri umuntu ushoboye kubaka ejo heza no kubaka Igihugu cyanjye.”

Habimana Jean Claude, na we wari muri uru rubyiruko, yavuze ko yize amasomo menshi arimo kwihangana, gukunda umurimo no kubana neza n’abandi.

Ati: “Nisezeranyije ubwanjye ko ntazongera gukora amakosa. Intego yanjye ni ugukoresha ibyo nize nkiteza imbere kandi nkabera urugero rwiza urungano rwanjye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwavuze ko buzakomeza gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo uru rubyiruko rufashwe kwisanga mu buzima busanzwe, rufashwe kubona amahirwe yo gukora no kwiteza imbere, bityo rugire uruhare mu kubaka umuryango n’Igihugu.

Abasoje amasomo y’igororamuco n’imyuga  Iwawa basabwe gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, gukoresha ubumenyi bahawe no kuba intangarugero mu miryango yabo, mu rwego rwo kugaragaza ko urugendo rwabo rwo kwiyubaka rwatanze umusaruro.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwizeje ubufasha urubyiruko 49 ruvuye kugororerwa Iwawa
Amakuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwizeje ubufasha urubyiruko 49 ruvuye kugororerwa Iwawa

07/08/2026
Twizihize Umuganura ariko twiyemeza kunoza ibyo dukora kurushaho- Meya Kakooza Henry
Amakuru

Twizihize Umuganura ariko twiyemeza kunoza ibyo dukora kurushaho- Meya Kakooza Henry

07/08/2026
Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kurangwa n’ubumwe n’umurimo unoze
Umuco

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kurangwa n’ubumwe n’umurimo unoze

07/08/2026
Kirehe: Abikorera beretswe amahirwe ari mu guha akazi abantu bafite ubumuga
Amakuru

Kirehe: Abikorera beretswe amahirwe ari mu guha akazi abantu bafite ubumuga

07/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Hegitari ibihumbi 33 ziteganyijwe guhingwa mu buryo busigasira ubutaka

Nyagatare: Hegitari ibihumbi 33 ziteganyijwe guhingwa mu buryo busigasira ubutaka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU