Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwasabye abakoresha bo mu rwego rw’abikorera guha urubyiruko rufite ubumuga amahirwe angana n’ay’abandi mu kubona akazi, bushimangira ko ubushobozi bw’umuntu bukwiye kuba ari bwo bushingirwaho aho kureba niba afite cyangwa adafite ubumuga.
Ibi byagarutsweho mu nama yateguwe n’Umuryango urengera abana n’urubyiruko bafite ubumuga ‘Uwezo Youth Empowerment’ yahuje abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF), abafatanyabikorwa batandukanye n’urubyiruko rufite ubumuga, hagamijwe kuganira ku buryo hakongerwa amahirwe y’akazi no kwihangira imirimo kuri uru rubyiruko; inama yabaye kuri uyu wa Kane.
Urubyiruko rufite ubumuga rwagaragaje ibikorwa rumaze kugeraho mu kwihangira imirimo, runavuga imbogamizi rugihura na zo, mu gihe abikorera bagaragaje uruhare rwabo mu guteza imbere umurimo uhabwa abafite ubumuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe, Ndahiro Richard, yavuze ko imibare y’abafite ubumuga bakora mu bigo bya Leta no mu bikorera ikiri hasi cyane, agaragaza ko hakenewe ubufatanye kugira ngo iyo mibare izamuke.
Yagize ati: “Mu mibare yagiye igaragazwa, usanga abafite ubumuga bari mu makoperative no mu zindi nzego z’umurimo bakiri munsi ya 2%. Ibyo bigaragaza ko hakiri icyuho gikomeye tugomba gukemura dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye.”
Gitifu Ndahiro yavuze ko Akarere gakomeje gushishikariza abafite ubumuga kwitabira gahunda za Leta zibafasha kwiteza imbere, zirimo inguzanyo zitangwa ku nyungu nto, ndetse no kwiga imyuga ibafasha kwihangira imirimo.
Yanagaragaje ko hakiri imiryango iheza abana bafite ubumuga, asaba ababyeyi kubajyana mu mashuri no kubafasha kubona ubumenyi bubafasha kwigira.
Yasoje agira ati: “Abikorera tubasaba gutanga akazi hashingiwe ku bushobozi umuntu afite, aho gushingira ku kuba afite cyangwa adafite ubumuga. Hari imirimo myinshi buri wese ashobora gukora bitewe n’ubumenyi afite.”
Umukozi w’umuryango UWEZO, Muhire Simon Pièrre, yavuze ko urubyiruko rufite ubumuga rwitabiriye iyi nama rwagaragaje ko rushoboye kandi rusanzwe rukora ibikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ubworozi, ubudozi n’ubucuruzi.
Yagize ati: “Twifuzaga ko abikorera babona ko abafite ubumuga bafite ubushobozi bwo gukora nk’abandi. Bashobora kuba abakiliya, ariko banashobora kuba abakozi beza igihe bahawe amahirwe.”
Yasobanuye ko UWEZO ikorera mu turere 13 tw’u Rwanda, aho imaze kugera ku rubyiruko rusaga 3,000 rufite ubumuga, ibafasha gukurirwaho inzitizi zibabuza kugera ku mahirwe y’akazi no kwihangira imirimo.
Ku ruhande rw’abikorera, Umuhoza Rachel, uyobora sosiyete Ishema ry’Iwacu, ikora ubudozi, ububoshyi, gusudira no kubaza ndetse ikanabihuguramo urubyiruko, yavuze ko basanzwe baha amahirwe abafite ubumuga kandi bishimira ubushobozi bagaragaza.
Ati: “Dukoresha umukozi umwe ufite ubumuga, kandi mu banyeshuri 28 duhugura harimo babiri bafite ubumuga. Twabonye ko bashoboye, kandi imiryango yacu irakinguye ku bashaka kwiga no gukora.”
Bamwe mu bafite ubumuga bitabiriye iyi nama bavuze ko ikibazo gikomeye bagihura na cyo ari ukubura amakuru ku gihe ajyanye n’amahirwe y’akazi.
Mukeshimana Jacqueline yavuze ko hakenewe ubuvugizi bukomeye kugira ngo amakuru abagereho ku gihe, mu gihe Nshimiyimana Ernest we yavuze ko hari abakoresha bagifite imyumvire ko abafite ubumuga badashoboye gukora, nyamara bafite ubumenyi n’ubushobozi nk’ubw’abandi.
Abitabiriye iyi nama basoje biyemeje gukomeza ubufatanye hagati y’inzego za Leta, abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta, hagamijwe kubaka isoko ry’umurimo ridahaheza, aho urubyiruko rufite ubumuga ruhabwa amahirwe angana n’ay’abandi hashingiwe ku bushobozi rufite.













