MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
22/09/2026
Shema Ngoga Fabrice

Shema Ngoga Fabrice

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Shema Ngoga Fabrice afungurwa, nyuma yo kwemera amasezerano y’ubwumvikane yari yagiranye n’Ubushinjacyaha. Icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026, nyuma y’uko ku munsi wabanje impande zombi zumvikanye ku buryo urubanza rwe rukemurwamo.

Shema Fabrice yemeye ibyaha bibiri yari akurikiranweho. Harimo gutanga sheki itazigamiwe, ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Inkuru yabanje: RIB yataye muri yombi Shema Ngoga Fabrice, Perezida wa FERWAFA

Ibi byaha byakomotse ku sheki ebyiri yari yatanze zifite agaciro k’Amadolari 600,000, mu kwishyura ibyo kompanyi ye, Africa Medical Supplier, yagombaga gutanga hashingiwe ku masezerano yari ifitanye na ABZL International General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu masezerano y’ubwumvikane yashyikirijwe Urukiko, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Shema Fabrice yari amaze kwishyura amafaranga yari asanzwe ategerejweho.

Ubushinjacyaha bwasabye ko ahanishwa igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Urukiko rwemeje ibyo byifuzo, ruhanishiriza Shema Fabrice igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, hamwe n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Urukiko kandi rwategetse ko amasezerano y’ubwumvikane atangira gukurikizwa ako kanya nyuma y’isomwa ry’icyemezo, bituma Shema Fabrice arekurwa.

Icyemezo cyafashwe mu gihe yari asanzwe yarajuriye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba ko hafatwa icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU