MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
21/09/2026

Mu rwego rwo gutangiza ibikorwa by’Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire, abaturage bo mu Karere ka Bugesera basabwe kugira uruhare mu gushaka ibisubizo bigamije kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire mu muryango Nyarwanda.

Ibi babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ihame ry’uburinganire kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nzeri 2026 ku rwego rw’Akarere ka Bugesera kikaba cyabereye mu Murenge wa Rweru mu Kagari ka Kintambwe.

Visi Meya Imanishimwe yagaragaje ko uburinganire ari inshingano ya buri wese, kandi ko ari ukubaka umuryango n’Igihugu aho umugore n’umugabo, umukobwa n’umuhungu, bagira amahirwe angana yo kwiga, gukora, gutanga ibitekerezo, gufata ibyemezo no kugira uruhare mu iterambere.

Ati: “Mu rwego rwo kwimakaza uburinganire, turasabwa kurwanya imyumvire n’imigenzereze ibangamira umwe muri bo, gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gushishikariza buri wese kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere.”

Akomeza agira ati: “Turifuza ko iki cyumweru kiba umwanya wo kwibaza icyo buri wese yakora kugira ngo uburinganire burusheho kuba umuco mu miryango yacu, mu kazi, mu nzego z’ubuyobozi no mu baturage muri rusange. Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye aho amahirwe umwe abona ari nk’ay’undi.”

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe mu Cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Karere ka Bugesera, harimo kuzakora ubukangurambaga mu mugoroba w’imiryango, gukumira inda zitifuzwa, gusezeranya imiryango mu buryo bwemewe n’amategeko, kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere batanditswe, kuvura abana imirire mibi no kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye ku marerero ndetse n’ibindi bikorwa bigamije gufasha abaturage kugira umuryango uteye imbere.

Mu Karere ka Bugesera, by’Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ihame ry’uburinganire, inkingi y’umuryango ushoboye kandi utekanye”.

Iki gikorwa kandi cyahujwe no kwizihiza Icyumweru cy’Irangamimerere gifite insanganyamatsiko igira iti “Irangamimerere rikozwe neza ni inkingi ya serivisi inoze”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette yagaragaje ko kwimakaza ihame ry’uburinganire ari inshingano ya buri wese

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026
Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo
Umuganda

Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo

19/09/2026
Polisi yafashe inzoga zitemewe, n’abantu 21 bakekwaho kuzikwirakwiza mu Burasirazuba
Amakuru

Polisi yafashe inzoga zitemewe, n’abantu 21 bakekwaho kuzikwirakwiza mu Burasirazuba

18/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU