Mu gikorwa cy’umuganda wihariye w’urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera, hibanzwe mu gukomeza umushinga watangijwe n’urubyiruko mu gikorwa ngarukamwaka cyo kubakira abaturage batishoboye hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Ni umuganda ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Musenyi kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2026, ubera ahari kubakwa inzu ebyiri zizatuzwamo imiryango itishoboye yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuganda wihariye w’urubyiruko ugamije gufasha urubyiruko kumva neza uruhare rwabo mu kwishakamo ibisubizo ku bibazo bitandukanye bibangamiye iterambere ry’Igihugu n’imibereheo y’abaturage. Ni umwanya kandi wo kugaragaza uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa bigamije kugeza u Rwanda ku cyerekezo 2050 u Rwanda twifuza.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal yagaragaje ko urubyiruko rwa Bugesera rufite ubushake bwo kubaka Igihugu babinyujije mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Turashimira urubyiruko rwa Bugesera kubera ko rwumva akamaro ko gukora ibikorwa bigamije impinduka nziza mu mibereho y’Umunyarwanda. Iki gikorwa cyo kubakira abaturage batishoboye ndetse no kubafasha gukemura ibibazo bibabangamiye, ni umuhigo wacu wa buri mwaka kandi tuwesa neza. Ubu rero izi nzu twizeye ko mu minsi mike tuzazitaha tukazishikiriza abazigenewe.”
Niyidukunda Diane, ni umwe mu rubyiruko rwitabiriue uyu muganda, yavuze ko uyu muganda wabaye umwanya wo kugaragaza uruhare rwabo nk’urubyiruko mu bikorwa bigamije kwita ku mibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Uyu muganda watubereye mwiza kuko wagaragaje uruhare rwacu mu kwiyubakira igihugu. Iyo igikorwa nk’iki tugikoreye umuturage, biduha imbaraga zo kubona ko natwe dufite akamaro ko kugira icyo dufasha.”
Kwizera Elie, na we ni umwe mu rubyiruko rwari mu muganda, yagize ati: “Binyuze mu miganda itandukanye, ibi bikorwa twabigize umuco kuko duhora tugira uruhare mu gukemura ibibangamiye abaturage, nko kubafasha gusana ubwiherero, kubigisha isuku n’isukura n’ibindi bikorwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi, Gasirabo Gaspard, ahakorewe umuganda w’urubyiruko wo kubaka inzu zizatuzwamo imiryango itishoboye yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimiye urubyiruko ku gikorwa bakoze kandi kigikomeza.
Ati: “Kuba ari igikorwa cyatekerejwe n’urubyiruko biratanga icyizere ko ibiri gukorwa byose urubyiruko rufata iyambere mu kubigiramo uruhare. Bivuze ko u Rwanda ruri ejo barufite mu maboko ntabwo ruzasubira inyuma.”
Yongeraho ko kuba urubyiruko rwaragize igitekerezo cyo gufasha imiryango yarokotse Jenoside kubona aho kuba, ari indangagaciro nziza mu bakiri bato.
Ati: “Igisobanuro kiri inyuma y’ibikorwa bigaragara; ni ukubibuka y’uko bahari, ni ukubarema umutima no kubomora ibikomere ndetse no kongera kubafasha gutwaza muri uru rugendo rwihuta cyane rw’iterambere ry’u Rwanda.”
Mu kugera ku cyerekezo 2050, u Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zikubiye muri Gahunda zo Kwihutisha Iterambere (NST I&II) mu bukungu, imibereho myiza, imiyoborere ishyira imbere umuturage hamwe na gahunda zireba ibyiciro byihariye harimo urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga.
Mu Rwanda, urubyiruko rugize umubare munini w’abaturage aho rungana na 27.1% by’Abanyarwanda bose (NISR, 2022). Abafite imyaka munsi ya 30 bose bangana na 65%.
Mu cyerekezo 2050, u Rwanda ruteganya ko iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage rizaba rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, urubyiruko rubigizemo uruhare.













