MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Urubyiruko 300 rwahawe ubumenyi mu kubaka umuryango mwiza

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
03/11/2026

Ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, African Evangelic Enterprise (AEE Rwanda) ubinyujije mu kwigisha urubyiruko n’abakuze Uburere Buboneye, urubyiruko rusaga 300 rwahawe ubumenyi mu kubaka umuryango uzira amakimbirane bahereye mu kwita ku mwana, mu mikurire; no mu bwenge.

Izi nyigisho AEE Rwanda yazihaye urubyiruko rwo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera, aho iyi gahunda y’Uburere Buboneye ku kiciro cy’urubyiruko bayisoreje mu murenge wa Nyarugenge tariki 02 Ugushyingo 2026.

Bamwe mu rubyiruko rwasoje izi nyigisho ruvuga ko zabafashije kwitegura neza uko bazita ku miryango yabo igihe bazaba bayishinze.

Nyandwi Callixte, ni urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Ngenda Umudugudu wa Rugasa, avuga ko yungutse byinshi, ati: “Izi nyigisho nazakiriye neza, zaranshimishije kuko AEE yazituzaniye twebwe urubyiruko ndetse n’ababyeyi twari tuzikeneye cyane; akaba ari na yo mpamvu nzakangurira n’abandi kumenya Uburere Buboneye mu muryango. Ku giti cyanjye rero nk’umuntu uzageza igihe cyo gushinga urugo, ni ukuzita ku muryango cyane cyane ku mikurire y’abana mfatanya n’umugore nzaba narashatse.”

Masengesho Agnes nawe ni urubyiruko rusoje inyigisho z’Uburere Buboneye, yagize ati: “Naje kwiga Uburere Buboneye narashatse, ariko ntarabyara. Ubwo rero najyaga nshwana n’umugabo kubera imyumvire, ariko igihe cyarageze tuza kwiga izi nyigisho batwigisha uko tugomba gufata umwana tuzabyara, aho baduhuguye uko umugabo aririmbira umwana ukiri mu nda akanakorakora ku nda ndetse tukanaganira. Ibyo rero byatumye turushako kugira umuryango mwiza utagira amakimbirane.”

Umuhuzabikorwa w’Umuryango AEE Rwanda mu Karere ka Bugesera, Sebulima Andrea Melanie asobanura ko iyi gahunda y’uburere buboneye igamije gufasha imiryango kwiteza imbere no guteza imbere ingo mbonezamikurire. Ati: “Ndetse twita cyane ku mwana guhera bamutsise kugeza ku myaka itandatu. Ni yo mpamvu rero twafashemo urubyiruko kuko mbere twabanje gutangirana n’ababyeyi 2,450 basoje Uburere Buboneye kugira ngo bajye bamenya uburyo barera abana babo; haba mu mikurire, mu gihagararo, haba mu mbamutima, haba mu mibanire n’abandi, haba mu mirire n’ibindi byose kugira ngo abo bana bakure mu buryo bwose bwuzuye.”

Asobanura kandi impamvu yo kwigisha urubyiruko Uburere Buboneye nk’uko bahaye izo myigisho abagabo n’abagore bubatse ingo,

Yagize ati: “Abo babyeyi basoje amezi atandatu ashize, bahise bajya mu matsinda kugira ngo bashobore gukora neza buzuza bwa burere buboneye kuko harimo n’inkingi y’imirire. Ni muri urwo rwego twakoranye nanone n’uru rubyiruko kugira ngo bashobore nabo kumenya no kwiga Uburere Buboneye kugira ngo bitegure kuzaba ababyeyi b’ejo hazaza bafite icyerekezo, bafite abana batari mu mirire mibi, ni no kugira ngo kandi tububakire umusingi w’imibereho mizima y’abana mu Rwanda twifuza.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza mu Karere ka Bugesera, Rwabuhaya Jean Jacques, ashima igikorwa uyu muryango wakoze cyo kubakira ubushobozi urubyiruko no kurutegura kuzavamo ababyeyi bubaka umuryango Nyarwanda.

Ati: “Turashima iki gikorwa kuko gifite uruhare runini mu kugera ku ntego zo kugira umuryango uzira amakimbirane ndetse no kugira uwo muryangouitarwaza imirire bibi. Kuba uru rubyiruko rwarahawe izi nyigisho, ni inyugu ku muryango Nyarwanda n’Igihugu muri rusange.”

Mu Karere ka Bugesera, uyu muryango AEE Rwanda muri uyu mwaka waguhuye urubyiruko 365, aho aba bose bagiye mu matsinda yo kwiteza imbere kandi bakazakomeza kuyakoreramo kugira ngo barusheho gukomeza gukora bizigamira, bakora n’imishinga iciriritse ibafasha gutegura ejo hazaza habo n’ahabana babo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubwonko bw’umwana kuva ku myaka zeru (0) kugeraza ku myaka itatu (3), bushobora gukura ku kigero cya 80%. Bisobanura ko iyo umwana atahawe Uburere Buboneye adakura mu buryo bwuzuye.

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza mu Karere ka Bugesera, Rwabuhaya Jean Jacques, ashima igikorwa uyu muryango wakoze cyo kubakira ubushobozi urubyiruko no kurutegura kuzavamo ababyeyi bubaka umuryango Nyarwanda
Umuhuzabikorwa w’Umuryango AEE Rwanda mu Karere ka Bugesera, Sebulima Andrea Melanie asobanura ko iyi gahunda y’uburere buboneye igamije gufasha imiryango kwiteza imbere no guteza imbere ingo mbonezamikurire

Nyandwi Calixte, ni umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Ngenda rwahuguwe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Polisi yahaye abaturage ubumenyi bw’ibanze ku kwirinda inkongi
Amakuru

Nyagatare: Polisi yahaye abaturage ubumenyi bw’ibanze ku kwirinda inkongi

03/11/2026
Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza
Amakuru

Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza

03/11/2026
Abantu 11 bafatiwe mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi za miliyoni 20Frw
Amashanyarazi

Abantu 11 bafatiwe mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi za miliyoni 20Frw

03/11/2026
Abasirikare 254 ba Santarafurika basoje imyitozo idasanzwe y’igisirikare mu Rwanda
Umutekano

Abasirikare 254 ba Santarafurika basoje imyitozo idasanzwe y’igisirikare mu Rwanda

03/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza

Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU