Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Nyagatare bahuguwe ku buryo bwo kuzimya umuriro mu gihe habaye ikibazo cyatera inkongi, bafashijwe kumenya uburyo bwo gukoresha ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro birimo kizimyamwoto ndetse n’ubundi buryo bw’ibanze wakoresha wirinda inkongi y’umuriro.
Abagize ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigage) bifatanyije n’abaturage batandukanye mu nzego zitandukanye barimo abashinzwe umutekano nka DASSO, Top Sec, RGL Sec, Irondo ry’umwuga n’abandi hamwe n’abafite ibikorwa birimo hoteli, amashuri, abakora mu dukiriro, abafite inzu ageretse akorerwamo ubucuruzi n’abandi, bigishwa uburyo bwo kuzimya umuriro no kurwanya inkongi muri rusange.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2026, ubwo itsinda ry’abagize ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi bigishaga abaturage ba Nyagatare gukoresha ibikoresho by’ibanze bifasha mu kuzimya umuriro.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yasabye abaturage kugira amakenga bagashyiraho ingamba z’ubwirinzi, anabibutsa ko kuri buri nyubako haba hakwiye kuba hari ibikoresho byakwifashishwa mu kuzimya umuriro mu gihe bibaye ngombwa.
Yagize ati: “Bimaze kugaragara ko inkongi zimwe zibaho kubera uburangare, rero turasaba ko mukaza ingamba z’ubwirinzi, mukagenzura ko inyubako zanyu zifite kizimyamwoto kandi ko zikora neza, kugenzura neza uburyo ibikoresho bikora no kwirinda uburangare bwateza ibibazo by’inkongi y’umuriro.”
Bamwe mu baturage bahuguwe bavuga ko bishimira kuba bigishijwe uko bakoresha kizimyamwoto cyane ko ngo bamwe batari bazi uko zikora, bavuga ko bari baratinze kubahugura kuko ngo byari bikenewe.
Uwitwa Niyonkuru Valentin, Umusekirite, yagize ati: “Aya mahugurwa twari tuyakeneye kuko wasangaga tubona kizimyamwoto ariko bamwe muri twe ugasanga batazi kuzikoresha gusa ubu batweretse uko twazikoresha mu gihe umuriro utangiye kwaka mu rwego rwo gukumira ko habaho inkongi, kandi mu by’ukuri twari tubikeneye.”
Tuyisabe Josiane na we yagize ati: “Twishimye cyane kuba badufashije kugira ubumenyi ku gukoresha ibikoresho by’ibanze bizimya umuriro haba mu ngo zacu cyangwa se aho dukorera, ni ubumenyi bwari bukenewe cyane, ubu tumenye ko dukwiye kuzajya dukurikirana tukagenzura niba kizimyamwoto zigikora neza uko bikwiriye mu rwego rwo guhora twiteguye neza.”
Nubwo bimeze bityo ariko, abaturage basabye abagize ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi ko babafasha amabwiriza aba ari kuri za kizimyamwoto akazashyirwa no mu rurimi rw’Ikinyarwanda mu rwego rwo kumva neza uko ikoreshwa.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi ACP Paul Gatambira yabasubije agira ati: “Nk’uko mwabyifuje ko amabwiriza yashyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda mwumva, tugiye kubyitaho turebe ko byashyirwamo niba ari byo koko byabafasha gusobanukirwa uko mwakora ubutabazi bw’ibanze hakiri kare inkongi itarakura mukazimya umuriro ugitangira.”
Abaturage beretswe uburyo bwo kuzimya umuriro ukoresheje kizimyamwoto ndetse no kuwuzimya ukoresheje ikiringiti gitose mu gihe ari wa muriro ubaho igihe umuntu atetse.
Banakanguriwe kugira ibikoresho by’ubwirinzi, yaba kizimyamwoto, Ibigega by’amazi yakwifashishwa mu gihe bibaye ngombwa, kubaka inzu bagasigamo umwanya abazimya bakifashisha bazimya n’ibindi.
Abagize ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi batangaje ko mu mwaka itandatu ishize abantu bagera ku 164 bakomerekejwe n’inkongi y’umuriro, 47 barapfuye, ubukungu bwarahatikiriye kuko bavuga ko nko mu isoko rya Goico riherutse gushya mu Karere ka Musanze hangirikiyemo miliyari 30 Frw ndetse no mu gakiriro ka Gisozi hangirikiramo miliyari enye, ibintu bavuga ko byitaweho ahavutse ikibazo cy’umuriro ugafatiranwa utarakura byakemura ibibazo by’inkongi z’umuriro.











