Urubyiruko rw’Akarere ka Nyagatare rushimirwa ko rugira uruhare mu guteza imbere Igihugu binyuze mu bikorwa bakora birimo ubuhinzi n’ubworozi aho mu gihe cy’imyaka itanu bizigamiye amafaranga asaga miliyoni 164,500 muri Ejo Heza.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Urubyiruko mu Karere ka Nyagatare, Katurebe Moses ni byo aherutse kugarukaho, ati: “Twishimira kuba urubyiruko rwacu rwarasobanukiwe akamaro ko kwizigamira muri Ejo Heza tukaba twarabashije kwizigamira, hari ahantu hamwe na hamwe usanga urubyiruko rutaramenya iyi gahunda, ariko twebwe twishimira ko urubyiruko dufite rukomeje kurushaho gusobanukirwa neza akamaro ko kwizigamira, miliyoni zisaga 164,500Frw urubyiruko rwazigamye mu gihe cy’imyaka itanu zisobanuye ko nibakomereza aho bari bagejeje umusanzu uziyongera bityo bakarushaho kwiyubakira Igihugu no guteganyiriza ejo hazaza habo.”
Turimumahoro Celestin umwe mu rubyiruko rwiteje imbere utunganya ibiryo by’inka zitanga umukamo, akaba anatanga umusanzu muri gahunda ya Ejo Heza avuga ko basobanukiwe akamaro ko kwizigamira no kwiteganyiriza kandi ko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bakora bibafasha kwizigamira neza.
Yagize ati: “Urubyiruko twasobanukiwe ko kwizigamira muri Ejo Heza ari inyungu zacu kuko twamenye ko tuba twitegenyirije, hanyuma ibikorwa dukora by’ubuhinzi n’ubworozi ni bimwe mu bidufasha gutanga neza ubwizigame bwacu kandi twizeye ko tuzakomereza aho tugejeje.”
Uwanyirigira Sandrine nawe utunganya ibiryo by’amatungo, agira ati: “Nyuma yo gusobanurirwa akamaro ka Ejo Heza, urubyiruko twiyemeje kuyigana kugira ngo natwe dutangire guteganyiriza ahazaza hacu binyuze muri iyi gahunda, rero twabigize umuco, ibi bijyana n’ibikorwa dukora bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bidufasha cyane kubona uburyo bwo kwizigamira.”
Muri rusange urubyiruko rwa Nyagatare mu mwaka itanu ishize kuva 2021-2026 rwagize uruhare mu gutanga ubwizigame muri gahunda ya Ejo Heza ku buryo bushimishije aho bizigamiye amafaranga angana na 164,522,050 Frw.
Ni mu gihe urubyiruko rwa Nyagatare rungana 177,981 muri bo abasaga ibihumbi 53 bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bifashisha bizigamira muri Ejo Heza.






