MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abantu 11 bafatiwe mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi za miliyoni 20Frw

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
03/11/2026

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwerekanye abantu 11 bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi no kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi, izibwe zikaba zifite uburemere bwa toni imwe n’igice n’agaciro gasaga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bakekwa berekanywe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026 mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko izo nsinga zibwe mu bihe bitandukanye mu turere twa Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Kamonyi na Bugesera.

Yasobanuye ko abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwangiza ibikorwaremezo n’ubujura. Kugeza ubu bafungiye kuri sitasiyo za Polisi za Kicukiro na Nyarugenge, mu gihe dosiye yabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Muri abo 11 berekanywe harimo babiri bikekwa ko bakomoka muri Uganda.

Mu Rwanda, kwangiza cyangwa gusenya ibikorwaremezo ku bushake ni icyaha giteganywa n’Ingingo ya 182 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo ivuga ku kwangiza cyangwa gusenya ku bw’inabi inyubako n’ibikorwaremezo bitari iby’uwabikoze, birimo ibiraro, ingomero, imiyoboro y’amazi, ibikoresho by’itumanaho n’ibikoresho by’ingufu z’amashanyarazi.

Uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, hakiyongeraho n’ihazabu.

Iyo kwangiza ibikorwaremezo biherekejwe n’ubujura bw’ibikoresho bibigize, uwabikoze ashobora no guhanishwa ibihano biteganywa n’amategeko ku cyaha cy’ubujura, nk’uko biteganywa mu ngingo za 166 na 167 z’iryo tegeko.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Nyagatare: Polisi yahaye abaturage ubumenyi bw’ibanze ku kwirinda inkongi
Amakuru

Nyagatare: Polisi yahaye abaturage ubumenyi bw’ibanze ku kwirinda inkongi

03/11/2026
Abasirikare 254 ba Santarafurika basoje imyitozo idasanzwe y’igisirikare mu Rwanda
Umutekano

Abasirikare 254 ba Santarafurika basoje imyitozo idasanzwe y’igisirikare mu Rwanda

03/11/2026
Minisitiri Habimana yasabye Aba-DASSO gukorana n’abaturage mu gukumira ibyaha
Inkuru z'ingenzi1

Minisitiri Habimana yasabye Aba-DASSO gukorana n’abaturage mu gukumira ibyaha

29/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Urubyiruko 300 rwahawe ubumenyi mu kubaka umuryango mwiza

Bugesera: Urubyiruko 300 rwahawe ubumenyi mu kubaka umuryango mwiza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU