MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira ikinyabupfura no kudaheranwa n’amakosa

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
21/10/2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko kugira ikinyabupfura, gukomeza kwiyubaka no kugira imyitwarire myiza ihoraho, arusaba kandi kudaheranwa n’amakosa rwakoze; ahubwo rukayigiraho rukongera rugatangira.

Yabivuze kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026, ubwo yari mu kiganiro n’urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu Gihugu rwitabiriye igikorwa cya ‘Youth #MeetThePresident’ cyabereye muri BK Arena i Kigali, cyitabiriwe n’abagera ku bihumbi 10.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukoresha neza igihe rufite, rukiga, rugakora kandi rugaharanira kumenya ibyiza rukabikora, rukirinda ibibi, rukomeza kwiyubaka uko imyaka ishira.

Yagize ati: “Aho uri hose ntugate umwanya, wige ukore ushake no kumenya ikizima ugikorere ikitari kizima ukirinde, ugakomeza ukiyubaka uko igihe gihita. Ibyo bishaka kuba ufite ikinyabupfura, ukifata neza, ukumva neza kandi bigahoraho, ntibibe iby’akanya gato. Ni uguhozaho.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko imyaka y’ubuto ari igihe gikomeye mu buzima bw’umuntu, kuko ari bwo ashobora gufata ibyemezo bigira ingaruka ku hazaza he. Yashimangiye ko n’uwaba yarakoze amakosa cyangwa agatakaza amahirwe amwe n’amwe adakwiye kwiheba, ahubwo akwiye kwisubiraho agatangira bundi bushya.

Ati: “Mu myaka murimo niho umuntu ahindukira ukazayirangiza uri muzima cyangwa byanze, ariko ntabwo birarangira nubwo waba hari ibyo watakaje, iyo wigaruye urongera ugatangira, ukabihindura ukagira ubuzima bwiza. Ntukihebe ngo uvuge ko amazi yarenze inkombe. Oya, ararenga akaba yasubizwa aho yaturutse, bijyana n’imyifatire myiza ukayikorera kandi ukayikoresha no ku bandi.”

Perezida Kagame yagaragaje ko kwiyubaka bitangirira ku muntu ubwe, bikajyana no kugira ibitekerezo byiza, gukora ibikwiye no kwibaza ku myitwarire ahitamo kugira. Yavuze ko umuntu adakwiye guhora ategereje ko abandi bamubwira icyiza akwiye gukora, ahubwo na we agomba gutekereza akamenya icyamufasha gutera imbere.

Yagize ati: “Nta wowe gusa ubaho, ariko ni wowe wiheraho. Kwiyubaka bijyana n’ibitekerezo bizima, bijyana n’imikorere mizima. Nta nubwo wakwibaza ngo ariko ni iki abantu bavuga ko ari kizima ngo nyikurikize. Na we ugomba kwibaza ngo ariko ikintu kizima ni iki?”

Ku bijyanye n’ikinyabupfura no guhindura imyitwarire mibi, Perezida Kagame yavuze ko umuntu ashobora kwigishwa ibyiza n’ibibi, ariko ko impinduka zirambye zishingira ku bushake bwe bwo kwemera guhinduka.

Ati: “Nta muntu waguhatira kugira ikinyabupfura, wabigiraho kukigira ariko ntawatuma ugira ikinyabupfura. Abantu bakwigisha ibibi byo kunywa ibiyobyabwenge ariko iyo bihuje n’uko utekereza byagufasha kuguhindura, ariko icyo bagukorera cyose bitaguturutsemo ntabwo bihinduka.”

Yatanze urugero rw’abantu bakomeza gukora amakosa amwe n’amwe nubwo baba barahanwe inshuro nyinshi, avuga ko igihano cyonyine kidahagije kugira ngo umuntu ahindure imyitwarire, iyo we ubwe atiyemeje kubireka.

Perezida Kagame yanenze abashaka gukoresha inzoga nk’uburyo bwo guhangana n’ibibazo cyangwa kugira ngo babashe gusinzira, ashimangira ko ibyo atari byo bibafasha kubikemura, ahubwo ko bakwiye gushaka uburyo bwiza bwo guhangana n’ibibazo bahura na byo.

Yagize ati: “Izo nzoga hari abavuga ngo bakurikiranamo uburyohe, buri hehe se, nta burimo ariko nyine biguma bijya mu mutwe. Hari ababikora bibwira ngo bibafasha kunyura mu bihe bikomeye, ngo bibafasha gusinzira, ariko si byo. Ibyiza ni uko wahangana n’ibitakuryoheye by’ako kanya ariko uzi ngo ubifitemo ubuzima bwiza, bizakugeza ku biryoshye noneho.”

Yasoje asaba urubyiruko kumva ko kwiyubaka ari urugendo ruhoraho rusaba kwigirira icyizere, kugira ikinyabupfura, gufata ibyemezo byiza no kudacika intege igihe ruhuye n’ibibazo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nta cyiza cy’inzoga kibaho, ushobora kubaho utazinywa- Minisitiri Dr. Nsanzimana
Ubuzima

Nta cyiza cy’inzoga kibaho, ushobora kubaho utazinywa- Minisitiri Dr. Nsanzimana

21/10/2026
Umushinga ‘Rumbuka’ wa miliyari 2.5Frw watangijwe i Ngoma
Amakuru

Umushinga ‘Rumbuka’ wa miliyari 2.5Frw watangijwe i Ngoma

20/10/2026
Nyagatare: Gutunganya amata n’ibiyakomokaho byateje imbere Koperative Girubuzima
Abagore

Nyagatare: Gutunganya amata n’ibiyakomokaho byateje imbere Koperative Girubuzima

20/10/2026
Ubudozi bwabereye Mukandayisenga isoko y’iterambere, ubu azigama ibihumbi 200 Frw ku kwezi
Abagore

Ubudozi bwabereye Mukandayisenga isoko y’iterambere, ubu azigama ibihumbi 200 Frw ku kwezi

20/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU