MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Gutunganya amata n’ibiyakomokaho byateje imbere Koperative Girubuzima

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
20/10/2026

Cyarikora Rosette, Umuyobozi wa Koperative yitwa Girubuzima itunganya ibikomoka ku mata birimo amavuta, ikivuguto n’ibindi, bibagejeje ku gaciro ka miliyoni 30 bakesha umwuga wabo ndetse bashimira ubuyobozi bw’Igihugu budahwema gushyigikira abagore mu bikorwa bitandukanye bibateza imbere.

Koperative Girubuzima igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 16, ifite kandi abakozi bagera 8, harimo batatu b’abagabo, abandi batanu ni igitsina gore.

Cyarikora Rosette avuga ko iyi koperative yatangiye mu mwaka wa 2019 aho yatangiranye abanyamuryango bagera kuri 20 gusa bamwe bagenda bacika intege, kuri ubu bakaba basigaye ari 16.

Iyi koperative yatangiye gukora nta byangombwa by’ubuziranenge igira ariko kubwo gushyigikirwa n’ubuyobozi ubu bamaze kubihabwa, bikaba biri kubafasha gukora bumva batuje kandi bizeye ko ibicuruzwa byabo byujuje ibisabwa kugira ngo bishyirwe ku isoko.

Cyarikora Rosette avuga ko batangiye buri mu nyamuryango yizanira litiro y’amata kuko nta bushobozi bari bafite bwo kuyarangura ari menshi, ati: “Twatangiye nta bushobozi dufite kuko amata twakoreshaga buri munyamuryango yayizaniraga, ariko ubu tugeze ku rwego rushimishije kuko ubu twabashije kugura ibibanza bibiri duteganya kuzubakamo inyubako yacu tuzajya dukoreramo ndetse ku munsi dusigaye tubasha gutunganya litiro zigera kuri 200.”

Nubwo bimeze bitya Cyarikora Rosette avuga ko bagikeneye byinshi kuko bataragera ku rwego rwo guhaza isoko kuko ubu babasha gukusanya no gutunganya litiro zigera kuri 200 nyamara hakenewe litiro 500.

Akomeza avuga ko amavuta yabo bayaboneye isoko ariko bataragira ubushobozi bwo kubasha kurihaza, bagasaba ubuyobozi kubaba hafi no kubafasha kubona amikoro kugira ngo babashe kwagura ibikorwa byabo.

Ati: “Twabonye isoko ryo muri Qatar ridusaba toni 5 z’amavuta ku kwezi, ariko ntabwo turagira ubushobozi bwatuma tubasha guhaza iryo soko, turifuza ko ubuyobozi bwatworohereza igihe dukeneye ubufasha bw’amikoro, gusa ubu bijyanye n’ubushobozi dufite intego yo gukora nibura toni imwe ku kwezi.”

Amavuta batunganya avuye mu mata harimo ayitwa Butter agura ibihumbi 8Frw, n’ayitwa Ghee agura ibihumbi 10Frw, akaba ari yo yari yarabonewe isoko muri Qatar.

Cyarikora Rosette nk’uhagarariye koperative yitwa Girubuzima avuga ko kuri ubu koperative yabo ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 30.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyagatare, Karangwa Scovia yishimira ko abagore basigaye bari mu bikorwa bibateza imbere, ati: “Turishimira ko kuri ubu abagore nabo basigaye bari mu bikorwa bibateza imbere, ni ngombwa ko bakoresha amahirwe Leta yabashyiriyeho bagakomeza kwagura ibikorwa byabo no kwiteza imbere muri rusange.”

Muri rusange abatangiye koperative bakusanya amata bizaniye bageze ku gaciro ka miliyoni 30 Frw, no gutunganya litiro 200 z’icyivuguto zicururizwa umunsi umwe n’ibindi birimo n’amavuta.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Ubudozi bwabereye Mukandayisenga isoko y’iterambere, ubu azigama ibihumbi 200 Frw ku kwezi
Abagore

Ubudozi bwabereye Mukandayisenga isoko y’iterambere, ubu azigama ibihumbi 200 Frw ku kwezi

20/10/2026
Ubuvumvu bwagejeje Nyiransabimana ku kongerera agaciro ibikomoka ku buki
Abagore

Ubuvumvu bwagejeje Nyiransabimana ku kongerera agaciro ibikomoka ku buki

17/10/2026
Iterambere ry’umugore wo mu cyaro ni inshingano dusangiye- Depite Rubagumya Emma
Abagore

Iterambere ry’umugore wo mu cyaro ni inshingano dusangiye- Depite Rubagumya Emma

16/10/2026
Nyagatare: Abakobwa bahawe ibikoresho by’ishuri ku munsi mpuzamahanga wabo
Abagore

Nyagatare: Abakobwa bahawe ibikoresho by’ishuri ku munsi mpuzamahanga wabo

16/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU