Nyiransabimana Chantal, utuye mu mudugudu wa Gashenyi ya kabiri mu Kagari ka Gihuta mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Gatsibo, avuga ko umwuga w’ubuvumvu wamuhinduriye ubuzima, ukamufasha kwiteza imbere, kwishyurira abana be ishuri no gukemura ibibazo by’umuryango.
Uyu mugore atanga ubuhamya bw’uko yatangiye acuruza ubuki abupimira ku kiyiko, nyamara ubu ageze ku rwego abubyazamo umusaruro utandukanye urimo amavuta yo kwisiga, buji zo gucana n’amasabune.
Nyiransabimana yabwiye MUHAZIYACU ko yatangiye gukora ubuvumvu mu mwaka wa 2020, icyo gihe intego ye yari iyo korora inzuki no kugurisha ubuki gusa, ariko uko yagendaga yunguka ubumenyi binyuze mu mahugurwa atandukanye, ni ko yagendaga abona andi mahirwe yo kwagura ibikorwa bye no kubyaza umusaruro ibikomoka ku buki.
Agira ati: “Umwuga wo kuba umuvumvukazi hari aho wamvanye n’aho wangejeje, natangiye uyu mwuga ngendana ubuki mu ndobo nkabugurisha ku kiyiko, ariko nagiye nzamuka gahoro gahoro kugeza aho ngeze ku rwego rwo kubyaza umusaruro ibikomoka ku buki, kuri ubu mu buki nkuramo amavuta yo kwisiga, buji zo gucana ndetse nkavanamo n’amasabune, natangiye numva ko nzajya norora inzuki gusa, ariko nagiye mpura n’imishinga itandukanye, nitabira amahugurwa atandukanye, ibyo nigiye muri ayo mahugurwa ni byo byagiye bimfasha kugira ubumenyi bwo kubyaza umusaruro ubuki n’ibisigazwa biba byavuye ku buki.”
Nyiransabimana avuga ko kwitabira imurikagurisha rya Rwanda Agricultural Show 2026 ryabereye ku Murindi i Kigali, aho yabaye uwa kabiri ku rwego rw’Igihugu mu bagore n’urubyiruko bakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi
Ati: “Nitabiriye imurikagurisha rya Rwanda Agricultural Show 2026 ryabereye ku Murindi i Kigali, mbasha kuba uwa kabiri ku rwego rw’Igihugu mu bagore n’urubyiruko bakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, bampemba igikombe na miliyoni ebyiri, izo miliyoni ebyiri zaramfashije cyane mu kwagura ibikorwa byanjye, kuko navuye aho nakoreraga ku rubaraza none ubu nkorera mu nzu yisanzuye kandi nziza.”
Uyu mubyeyi avuga ko nubwo amaze gutera intambwe ishimishije, agifite intego yo kurushaho kwagura ibikorwa bye, akagera ku rwego rwo kugira uruganda rutunganya ibikomoka ku buki, avuga ko kandi kuri ubu arimo gushaka ibyangombwa by’ubuziranenge bizamufasha kugera kuri iyo ntego ashingiye ku kuba abakiriya bakunda ibicuruzwa bye kubera ubwiza bwabyo.
Ati: “Ubu icyo ndimo gushaka ni ibyangombwa by’ubuziranenge, kuko numva nshaka kwagura nkagera ku ruganda, ibyo nkora, yaba amavuta cyangwa amasabune, abantu barabikunda kuko usibye ubuki bw’ubunyarwanda nkoresha, nta bindi bintu biba bivanze mu byo nkora.”
Nyiransabimana Chantal asanga abagore bafite ubushobozi bwo gukora imyuga itandukanye, bityo akabasaba kwigirira icyizere bagahaguruka bagakora aho gutekereza ko hari imirimo yagenewe abagabo gusa, avuga ko hari abantu batungurwa no kubona ari umugore ukora ubuvumvu, cyane ko bamwe baba batekereza ko guhakura ari umurimo ugoye ku bagore.
Ati: “Nubwo mfite umukozi umfasha, ariko nanjye guhakura ndabizi, rimwe na rimwe ndabikora, ntabwo ari ibintu bigoye, ikintu cyose iyo wagishyizeho umutima ukagikunda kikugirira umumaro.”
Nyiransabimana Chantal amaze imyaka itandatu akora ubuvumvu, kuko yatangiye muri 2020, kuri ubu afite imizinga gakondo igera kuri 20, avuga ko iyo asaruye abona ubuki buri hagati y’ibiro 80 kugera ku biro 100.
Avuga ko ibikorwa bye by’ubuvumvu byamufashije kubona ubushobozi bwo kuzigama amafaranga nibura ari hagati y’ibihumbi 150 n’ibihumbi 200Frw buri kwezi, bikamufasha no kwita ku muryango we.








