MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Muyango, Mariya Yohana na Senderi bageneye urubyiruko ubutumwa bukomeye

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
17/10/2026

Abahanzi barimo Muyango Jean Marie Vianney na Mariya Yohana bakanguriye urubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi n’inzoga zitujuje ubuziranenge, basaba n’ababyeyi kugira uruhare mu kurera abana no kubarinda imyitwarire mibi.

Ubu butumwa bwatanzwe ku wa 16 Ukwakira 2026, mu bukangurambaga bwa Zibukira Awareness Campaign, bwabereye muri Kirehe Gymnasium, bugamije gukangurira Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, gukunda Igihugu, gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa no kwirinda imyitwarire ibangamira imibereho myiza.

Ubu bukangurambaga bwateguwe n’ihuriro ry’abahanzi IBIGWI, ku bufatanye n’itorero INDEJURU ryo mu Rukari, mu Karere ka Nyanza.

Mu bahanzi babwitabiriye harimo Umubyeyi Mariya Yohana, Muyango Jean Marie Vianney, Eric Senderi, Nzayisenga Sophie na Samora Machel, hamwe n’itorero INDEJURU.

Muyango Jean Marie Vianney aganira na MUHAZI YACU yasabye urubyiruko gukomeza kwirinda inzoga z’inkorano zizwi nk’iz’Ibyuma’ ashimangira ko zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abazinywa.

Yagize ati: “Nta muntu uranywa icyuma ngo akimire, icyuma kiracyeba, icyuma kirakomeretsa, icyuma kirica. Twagize Imana abakuru bacu barabibonye barabihagarika, ahasigaye ni ukugenda dukangurira urubyiruko kuzibukira cyane ibyo bintu kuko ari bibi.”

Yasabye kandi ababyeyi kuba ku isonga mu kurinda abana imyitwarire mibi, abibutsa ko uburere butangirira mu rugo.

Ati: “Ababyeyi ni bo barera abana bwa mbere. Mu rugo batabibonye, batagiye babibabwira kandi batabibona iwabo, nta ho babikura kuko ibyinshi baba babibonye iwabo.”

Umubyeyi Mariya Yohana na we yagarutse ku ruhare rw’ababyeyi mu gukumira ibiyobyabwenge, asaba urubyiruko rwabiguyemo kubireka rukagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati: “Nk’abantu bakuru, ababyeyi, turagira ngo tubabwire ko abana bato cyangwa abantu bakuru numvise barabinyuzemo by’ibiyobyabwenge bakwiye kubivamo bakaba Abanyarwanda bafite ubudasa n’ibyo biyobyabwenge; kutagira ubwenge urumva ko nta kintu umuntu aba afite.”

Yakomeje asaba ababyeyi kudacika intege mu kuganiriza abana babo no kubatoza indangagaciro zibafasha gukura neza.

Ndihokubwayo Elie, umwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga, yavuze ko nubwo inzoga z’inyuma zahagaritswe, hari aho zikigaragara, bityo urubyiruko rukwiye gukomeza gufatanya mu kuzirwanya.

Yagize ati: “Nubwo ibyuma byaciwe hari hamwe na hamwe bigenda biboneka, ariko nk’urubyiruko tuzakomeza gushishikariza bagenzi bacu kubicikaho no kubirwanya.”

Yavuze ko kubona abahanzi bakuze bakomeje gutanga ubutumwa bwubaka byamubereye urugero, bituma yiyemeza na we kuzatoza abana be kwirinda ibiyobyabwenge.

Zibukira igamije gukumira imyitwarire ibangamira umuryango Nyarwanda

Musinga Joe, ushinzwe ubukangurambaga bwa Zibukira, akaba n’umuhanzi, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gukangurira Abanyarwanda kwirinda ibibi birimo imyitwarire mibi, inzoga z’ibyuma, ubusinzi bukabije n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Muri iki gikorwa kandi, abitabiriye babanje gufata umunota wo kuzirikana umuhanzi Nyiranyamibwa Suzana, witabye Imana kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, azize uburwayi yari arwariyemo mu Bubiligi.

Ubukangurambaga bwa Zibukira bwatangiriye i Kigali ku wa 1 Ukwakira 2026, bukaba buteganyijwe gusozwa ku wa 1 Gashyantare 2027, nyuma yo kugera mu turere twose tw’Igihugu.

Buhamagarira urubyiruko n’ababyeyi gufatanya mu kurwanya ibiyobyabwenge n’indi myitwarire mibi, hagamijwe kubaka umuryango Nyarwanda urangwa n’ubuzima bwiza, indangagaciro no gukunda Igihugu.

Muyango Jean Marie Vianney yasabye urubyiruko gukomeza kwirinda inzoga z’inkorano n’izizwi nk’iz’ibyuma
Umuhanzi Mariya Yohana yasabye ababyeyi kudacika intege mu kuganiriza abana babo
Musinga Joe, ushinzwe ubukangurambaga bwa Zibukira; akaba n’umuhanzi
Ndihokubwayo Elie w’i Kirehe yavuze ko nk’urubyiruko biyemeje gukangurira bagenzi barwo kuzibukira ibiyobyabwenge
Nsayisenga Sophie(iburyo), Muyango(Hagati) na Mariya Yohani(Ibumoso) bageze aho bagafashanya
Nsayisenga Sophie ucuranga inanga ni we wabimburiye aba bahanzi muri ubu bukangurambaga
Muri ubu bukangurambaga, hafashwe umuto wo kwibuka umuhanzi Nyiranyamibwa Suzana witabye Imana
Umuhanzi Senderi yishimiwe n’urubyiruko
Itorero ry’INDEJURU ry’i Nyanza mu Rukari ryabyiniye abitabiriye ubu bukangurambaga

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Ishyaka Green Party rigiye kugeza ubuyobozi bwaryo ku rwego rw’imirenge
Amakuru

Ishyaka Green Party rigiye kugeza ubuyobozi bwaryo ku rwego rw’imirenge

18/10/2026
Ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe rigeze kuri 75%, ryitezweho kugeza ingufu mu byanya byuhirwa
Amashanyarazi

Ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe rigeze kuri 75%, ryitezweho kugeza ingufu mu byanya byuhirwa

18/10/2026
Étoile de l’Est yanganyije na Mukura VS 1-1
Amakuru

Étoile de l’Est yanganyije na Mukura VS 1-1

17/10/2026
Ubuvumvu bwagejeje Nyiransabimana ku kongerera agaciro ibikomoka ku buki
Abagore

Ubuvumvu bwagejeje Nyiransabimana ku kongerera agaciro ibikomoka ku buki

17/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubuvumvu bwagejeje Nyiransabimana ku kongerera agaciro ibikomoka ku buki

Ubuvumvu bwagejeje Nyiransabimana ku kongerera agaciro ibikomoka ku buki

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU