Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR-Green Party) rirateganya kugeza inzego z’ubuyobozi bwaryo ku rwego rw’imirenge igize Akarere ka Kayonza, mu rwego rwo kurushaho kwegera abarwanashyaka baryo no kubashishikariza kugira uruhare mu miyoborere, kurengera ibidukikije no gushyigikira gahunda za Leta zigamije iterambere.
Ibi byagarutsweho ku wa 17 Ukwakira 2026, ubwo iri shyaka ryahurizaga hamwe abayobozi baryo batowe mu Karere ka Kayonza, bagahabwa amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha gusohoza inshingano zabo no kwitegura amatora azashyiraho abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’imirenge.
Umuyobozi wa DGPR-Green Party mu Ntara y’Iburasirazuba, Dr. Samuel Muyoboke, yavuze ko aya mahugurwa agamije gutegura abayobozi b’ishyaka no kurushaho kunoza imikorere y’inzego zaryo.
Yagize ati: “Iyi nama yari igamije guhugura abayobozi b’abarwanashyaka bacu no kubategurira amatora azashyiraho abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’imirenge igize Akarere ka Kayonza. Intego ni uko ubuyobozi bw’ishyaka bugera no kuri urwo rwego, kugira ngo turusheho kwegera abarwanashyaka no kunoza imikorere y’inzego zacu.”
Dr. Muyoboke kandi yagarutse ku kamaro ko kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba ikunze kwibasirwa n’amapfa. Yasabye abayobozi b’ishyaka kugira uruhare mu gukangurira abaturage kurwanya isuri no kugabanya ibikorwa bihumanya ikirere.
Yashimangiye ko abayobozi b’ishyaka bakwiye gutangirira ku ngo zabo, bubahiriza gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, bityo bakaba urugero rwiza ku bo bayobora.
Yagize ati: “Intara y’Iburasirazuba ikunze kwibasirwa n’amapfa, ni yo mpamvu dukeneye ko abayobozi bacu bagira uruhare mu gukangurira abaturage kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri no kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Ibi bigomba gutangirira kuri buri wese, akubahiriza gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”
Bamwe mu bahuguwe baganiriye na MUHAZIYACU, biyemeje kugeza ubutumwa ku baturage aho batuye.
Ndihokubwimana Emmanuel, umwe mu bagize Komite Nyobozi ya DGPR-Green Party ku rwego rw’Akarere ka Kayonza, yashimye intego z’ishyaka zirimo kurengera ibidukikije no guharanira demokarasi, ati: “Ishyaka Green Party ndaryishimiye kuko rifite intego nziza zo kurengera ibidukikije ndetse no guharanira demokarasi. Nyuma y’aya mahugurwa ngiye kugenda mbe umusemburo aho ntuye, nshishikarize abaturanyi gukurikiza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, bahinge basigasira ubutaka, batabukomeretsa. Bareke gutwika ibyatsi n’ibiyorero, ahubwo babitunganyemo ifumbire aho kugira ngo iyo myotsi ihumanye ikirere.”
Yagaragaje ko kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije bitagomba kugarukira ku bayobozi b’ishyaka gusa, ahubwo bikwiye no kugera ku baturage, bagahindura imikorere ishobora kwangiza ubutaka n’ikirere.
Mutesi Claudette na we yagize ati: “Tugiye gusangiza abandi baturage ubumenyi twungukiye muri iyi nama, tubashishikarize kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri no kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”
Ku bijyanye n’uruhare rw’abaturage mu miyoborere, Dr. Muyoboke yasabye abarwanashyaka kwitabira amatora no kuzuza inshingano zabo nk’abaturage, agaragaza ko kugira uruhare mu matora ari kimwe mu bifasha abaturage kugira ijambo mu miyoborere y’Igihugu.








