Umushinga wo kubaka ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe (Kirehe Substation) ugeze kuri 75% by’imirimo, ukaba uteganyijwe kuzura muri Mutarama 2027, utegerejweho gukemura ikibazo cy’amashanyarazi adahagije mu byanya byuhirwa, bikazafasha abahinzi kongera umusaruro no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yabwiye MUHAZIYACU ko hari kubakwa sitasiyo nshya y’amashanyarazi mu rwego rwo guha ingufu z’amashanyarazi ibyanya byuhirwa byubatswe mu Karere ka Kirehe birimo: icyanya cya Nasho, Mpanga na Mahama I, II, III.
Yagize ati “Rugamije guha ibyo byanya amashanyarazi akwiye kuko kugeza uyu munsi iyo mishinga iracyafite ikibazo cy’amashanyarazi make, rero ni ije kudufasha kugira ngo tubashe kwihaza mu biribwa ku rwego twifuza.”
Nzirabatinya yavuze ko muri Mpanga abahinzi bahinga igice cy’ubuso bwagenewe kuhira, mu gihe kubona amashanyarazi ahagije bizatuma bashobora kuhira ubutaka bwose.
Ati: “Muri Mpanga duhinga kimwe cya kabiri cyo kuhira, ariko icyo gihe nitumara kubona umuriro tuzahinga 100%. Urumva ko umusaruro uziyongera. Na Nasho ibice byajyaga bihererekanya uburyo bwo kuhira, ibyo bizavaho, abantu buhire igihe cyose.”
Yasobanuye ko ubu muri Nasho hari abahinzi bageze ku rwego rwo gusarura toni 8 kugeza kuri 11 kuri hegitari, mu gihe muri Mpanga hari abageze kuri toni 8 -9 kuri hegitari ku buso bwuhirwa bwose.
Ku bahinzi bakoresha cyane imvura, yavuze ko hari abasarura toni zirindwi kuri hegitari mu gihembwe cy’ihinga cya A, ariko bakaba bizeye ko kuhira byabafasha kugera kuri toni umunani, icyenda cyangwa icumi kuri hegitari.
Visi Meya Nzirabatinya yavuze ko mu bice bya Nasho na Mpanga hari igihe abaturage bahuraga n’amashanyarazi adafite ingufu zihagije, bigatuma amatara acana nabi cyangwa ibikoresho byifashishwa mu mirimo itandukanye bikabura umuriro.
Yagize ati: “Bizafasha no kongera amashanyarazi abaturage bakoreshaga kuko buriya twacuranwaga umuriro wo gucana no kuhira. Bizatuma ibikorwa byabo byo gusudira, abatunganya imisatsi, ibyuma bisya n’ibikorwa byo kubaza bakora bisanzuye bafite amashanyarazi ahagije.”
Abahinzi basaba ko imirimo yakwihutishwa bagatangira kuhira
Mu cyanya cya Mahama I na II, hamaze gushyirwamo ibyuma byuhira bizwi nka Pivots, ariko abahinzi bavuga ko bagitegereje ko hashyirwamo amazi kugira ngo barebe niba bikora.
Nyirahabimana Esther, umuhinzi wo mu Kagari ka Kazizi, Umurenge wa Nyamugari, yavuze ko ubwo buryo bwabafasha gukomeza guhinga mu bihe bitandukanye, cyane cyane igihe imvura ibaye nke, ariko asaba ko imirimo isigaye yakwihutishwa.
Ati: “Ibi byuma nibimara gukora tuzajya duhinga no mu mezi menshi, bidufashe kuzamura umusaruro. Ahubwo twari tuzi ko iki gihembwe tuzahinga byaratangiye gukora, ariko ntibiratangira. Turasaba ko imirimo yakwihutishwa.”
Yavuze ko imvura yatinze kugwa, bityo ko uburyo bwo kuhira bukora neza bwabafasha kudahagarika ibikorwa by’ubuhinzi kubera kubura imvura.
Na Byiringiro Theogene yavuze ko abahinzi bafite icyizere cy’uko kuhira bizabafasha kongera umusaruro no kubona amafaranga ava mu buhinzi.
Yagize ati: “Turi gutera ibishyimbo imvura yaratinze. Ibyo bikorwaremezo ni byo dutegerejemo amafaranga. Ntitwabonaga umusaruro uhagije, ariko tubyitezemo amafaranga n’iterambere. Niba nabonaga imifuka ibiri y’ibigori n’indi ibiri y’ibishyimbo, nibashyiramo ubu buryo bwo kuhira biziyongera, umuntu azajya asaruramo toni ebyiri cyangwa eshatu.”
Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko imirimo yo kubaka iri kusanyirizo ry’amashanyarazi iteganyijwe kurangira mu Ugushyingo 2026, hagakurikiraho igerageza mu Ukuboza 2026 no muri Mutarama 2027, mbere y’uko umushinga utangira gukoreshwa.
Eng. Freab Demissie, Umugenzuzi w’ibikorwa by’imashini n’amashanyarazi ahari kubakwa ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe, mu murenge wa Nyamugari yavuze ko imirimo igeze ku kigero cya 75%, ndetse ko umushinga wose uhagaze amafaranga abarirwa mu madolari ya Amerika miliyoni 12 n’ibihumbi 498.
Yanavuze ko itangwa n’ishyirwaho ry’ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe rifite ingufu za 220/110/30 kV, aho hazubakwa n’umurongo w’amashanyarazi wa 220 kV ufite uburebure bwa kilometero 0.5, ugizwe n’imiyoboro ibiri (double circuit), ndetse no kwagura ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya 110/15 kV muri Rwinkwavu.
Ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe ni umwe mu mishinga yitezweho gufasha mu kongera ubushobozi bwo kuhira, guteza imbere ubuhinzi no kunoza imikoreshereze y’amashanyarazi mu bikorwa by’abaturage.












