MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Imiryango 371 y’i Mushikiri yagejejweho amazi meza(Amafoto) 

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
16/10/2026

Imiryango 371 yo mu Kagari ka Cyamigurwa, mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, yagejejweho amazi meza binyuze mu muyoboro mushya w’ibirometero 2,5, nyuma y’igihe abaturage bakoresha amazi y’ibishanga kandi bakora ingendo ndende bajya kuyavoma.

Uyu muyoboro watashywe ku mugaragaro ku wa 15 Ukwakira 2026, wubatswe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi meza cyari gihangayikishije abaturage bo muri ako gace ko mu Mudugudu wa Bwiza, aho mu ngo zigera kuri 890 zituye Akagari ka Cyamigurwa, izigera kuri 371 ari zo zizagerwaho n’ayo mazi.

Mukatwiringiyimana Rebecca, umwe mu baturage begerejwe aya mazi, yavuze ko mbere bajyaga kuvoma amazi y’ibishanga, bakamara igihe kinini mu nzira kandi bakishyura amafaranga kugira ngo babone amazi yo gukoresha.

Yagize ati: “Kujya kuvoma twamanukaga isaha yose n’indi yo kuzamuka, kandi tukavoma amazi mabi y’ibishanga, kugira ngo tubone amazi yo kunywa twishyuraga amafaranga 300Frw ku ijerekani. Ubu turashima uyu mushinga watuzaniye amazi kuko turayabonera ku gihe.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kibahaye icyizere cyo kurushaho kunoza isuku no kugabanya ibibazo by’ubuzima bashoboraga guhura na byo bijyanye no gukoresha amazi adafite ubuziranenge.

Umuyobozi wa Caritas Kibungo, Padiri Shyaka Germain, yavuze ko uyu muyoboro wubatswe ku bufatanye bwa Leta ya Slovenia, binyuze muri Caritas Slovenia, Caritas Rwanda na Caritas Kibungo, ukaba waratwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 55.

Yasobanuye ko iki gikorwa kiri mu mushinga wa Tunga, ugamije gufasha abaturage kubona ibikorwaremezo bibafitiye akamaro, anavuga ko Caritas ifite gahunda yo gukomeza gufasha abaturage bafite ibibazo by’amazi meza.

Yagize ati: “Muri Kirehe tuzahita twerekeza mu Murenge wa Mahama bafite ikibazo cy’amazi, aho hazakorwa igikorwa nk’iki. Nyuma yawo, mu ntangiriro z’umwaka utaha, tuzerekeza mu Murenge wa Kigarama ahazubakwa ibikorwa by’ubuhinzi bya sisitemu yo kuhira imyaka kugira ngo abaturage bajye bahinga ibihe byose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko uyu muyoboro ari igisubizo ku kibazo cy’amazi meza kikigaragara muri aka karere, nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kuyegereza abaturage.

Yagize ati: “Twatashye umuyoboro w’ibirometero hafi 2,5 uzaha amazi meza abaturage 371. Ni umuyoboro wari ukenewe cyane, kuko muri uyu murenge wa Mushikiri tugifite ikibazo cy’amazi. Ku rwego rw’abaturage, amazi meza agera kuri 53% muri uyu murenge, nubwo ku rwego rw’akarere tumaze gutera intambwe tukaba tugeze hafi kuri 70%. Turacyafite urugendo kuko intego ari ukugera kuri 100%.”

Meya Rangira yashimiye Caritas Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ku ruhare bagize mu kubaka uyu muyoboro, asaba abaturage kuwufata neza, kurinda ibikorwaremezo byawo no gukomeza kunoza isuku kugira ngo amazi begerejwe azabafashe mu gihe kirekire.

Uyu muyoboro wubatswe binyuze mu mushinga Tunga, ku bufatanye bwa Caritas Slovenia, Caritas Rwanda, Caritas Kibungo, GeoCodis na ElevonX, ku nkunga ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubukungu bw’Uburayi ya Slovenia.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwitabiriye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro umuyoboro w’amazi wa Km 2,5 mu Kagari ka Cyamigurwa

Abatuye Cyamigurwa bishimiye kwegerezwa amazi meza

 

Umuyobozi wa Caritas Kibungo, Padiri Shyaka Germain, yavuze ko uyu muyoboro wubatswe ku bufatanye bwa Leta ya Slovenia

Mu ngo 890 zituye Akagari ka Cyamigurwa, izigera kuri 371 nizo zizagerwaho n’aya mazi meza

Meya Rangira yasabye abaturage b’i Mushikiri gufata neza amazi meza begerejwe

Abatuye Cyamigurwa bishimiye ko begerejwe amazi meza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Kayonza: Abaturage basaga 200 bamaze imyaka itatu bishyuza WASAC amafaranga y’ingurane
Amakuru

Kayonza: Abaturage basaga 200 bamaze imyaka itatu bishyuza WASAC amafaranga y’ingurane

15/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
Abatuye i Rweru bahawe amazi meza baruhuka kunywa ay’ikiyaga
Amazi

Abatuye i Rweru bahawe amazi meza baruhuka kunywa ay’ikiyaga

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Amacakubiri ni urugamba rwatsinzwe-Depite Murora Beth

Amacakubiri ni urugamba rwatsinzwe-Depite Murora Beth

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU