MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
10/10/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buratangaza ko amavuriro mato azwi nka Poste de Sante agiye guhabwa abikorera kugira ngo arusheho gukora neza, abaturage babone serivisi z’ubuvuzi hafi yabo kandi bigabanye ingendo ndende bakora bajya ku bigo nderabuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko akarere kagiye gushishikariza abikorera gushora imari muri aya mavuriro mato, mu gihe ubuyobozi bw’akarere bukomeje kubaka ibikorwaremezo by’ubuvuzi bigamije korohereza abaturage kubona serivisi z’ubuzima.

Aragira ati: “Imikorere ya za Poste de Sante turashaka kuyegurira abikorera kandi twaratangiye, twebwe icyo dukora ni ukubaka za Poste de Sante, ariko icyo dushaka ni ukugira ngo abikorera babibone nk’amahirwe yo kujya gukorera amafaranga, ari n’ingendo abarwayi bakora bajya ku bigo nderabuzima zigabanuke , ndetse kandi bigabanye n’umubare munini w’abarwayi bagana ibigo nderabuzima.”

Kuri ubu amwe mu mavuriro mato yatangiye gufatwa n’abikorera arimo irya Gishikiri riherereye mu Murenge wa Murambi n’irya Kibare riherereye mu Murenge wa Nyagihanga.

Iyi gahunda itegerejweho gufasha abaturage kubona ubuvuzi hafi yabo, by’umwihariko abatuye kure y’ibigo nderabuzima.

Nubwo iyi gahunda itanga icyizere cyo kunoza serivisi z’ubuvuzi, bamwe mu baturage bagaragaza ko hakiri ikibazo cy’amavuriro mato atagikora, bigatuma bajya kwivuriza kure kandi hari ibikorwaremezo by’ubuvuzi byari byarubakiwe kubegereza serivisi.

Byiringiro Emmanuel atuye mu Kagari ka Murambi, mu Murenge wa Nyagihanga, avuga ko hashize igihe kirekire ivuriro rito ryari ryarubakiwe abaturage ridakora, bigatuma abakeneye ubuvuzi bakora ingendo ndende bajya kwivuza.

Ati: “Tumaze igihe kinini Poste de Sante baduhaye idakora, abaganga barahanze ngo ni mu cyaro. kuva nyuma ya COVID-19 ntiturongera kubona abaganga, bigatuma dukora urugendo runini tujya kwivuza kandi twakabaye tubona ubuvuzi hafi, wenda umuntu akaba yajya kure igihe indwara irushije ubushobozi Poste de Sante. Turasaba ko twakongera tukabona ivuriro ryacu ryongera gukora, bakaduha abaganga bahaba ntibavuge ngo ni mu cyaro kuko natwe ni ho dutuye.”

Mu Karere ka Gatsibo habarurwa amavuriro mato ya Poste de Sante agera kuri 45, ibigo nderabuzima 19 n’ibitaro by’Akarere bibiri.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU