MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
10/10/2026

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Nyagatare bakina umukino wa Sitting Volleball bishimira kuba baratekerejweho bagahabwa ibikenewe kugira ngo nabo bajye babasha kwidagadura, ibintu bavuga ko byabafashije kwiteza imbere no kuva mu bwigunge bajyaga bagira batarabona aho bakinira umukino nk’abafite ubumuga.

Aba bakinnyi bakina umukino wa Sitting Volleball w’abafite ubumuga baganira na MUHAZIYACU bavuze ko bishimira ko bahawe aho kwidagadurira.

Uwitwa Bisangwa Jean de Dieu, yagize ati: “Twishimira ko ubuyobozi bwacu budushyigikira, turashima umukuru w’Igihugu cyacu warebye akabona ko abantu bose bakwiye kugera ku iterambere kimwe n’abafite ubumuga, twishimira ko ibikorwaremezo byose byubatswe bibutse n’ahantu abantu bafite ubumuga bagomba kwidagadurira, nkatwe dufite ubumuga siporo ni nk’umuti kuko idufasha kugorora no kunanura ingingo ndetse bituvana mu bwigunge kuko iyo turi kumwe n’abandi bituma twumva natwe turi nk’abandi, uretse ibyo kandi tubasha no kubona amafaranga adufasha kwiteza imbere aturutse mu mikino dukina.”

Nshimiyimana Elie na we yagize ati: “Kuba twarahawe ikibuga dukoreraho siporo byadufashije kwivana mu bwigunge, mu myaka yashize abantu bumvaga ko umuntu ufite ubumuga adashoboye rimwe na rimwe akanahezwa ariko ubu kubera Leta nziza iyo myumvire ntigihari, uyu mukino nwumazemo imyaka itatu, nageze kuri byinshi mbikuye muri uyu mukino kuko iyo nagiye gukina bampa amafaranga, ayo mafaranga amfasha mu bikorwa byanjye bya buri munsi bitandukanye na mbere nkiri mu bwigunge ubwo najyaga gusabiriza ku muhanda.”

Kimwe na Twizeyimana Pascal wo mu Murenge wa Kiyombe agira ati: “Imikino y’abafite ubumuga ifite akamaro cyane ku bantu bafite ubumuga kubera ko yatumye tuva mu bwigunge no kwivana aho bamwe bari baraduhejeje batwita abadashoboye ariko iyi mikino yatugaruriye agaciro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet ashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu kuba mu miyoborere myiza icyiciro cy’abafite ubumuga cyarahawe agaciro,

Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu kuba mu miyoborere myiza icyiciro cy’abafite ubumuga cyarahawe agaciro aho ari icyiciro cyihariye cyitabwaho mu buryo bw’umwihariko, kuba hari ikibuga kibafasha gukora siporo ni ibintu bibafasha kwivana mu bwigunge ndetse bibafasha no kwitegura imikino ya Sitting Volleyball bitabira buri mwaka bityo bikaborohereza kubona amafaranga abafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.”

Kuri ubu ikipe y’abafite ubumuga ya Sitting Volley Ball y’Akarere ka Nyagatare iherereye mu Karere ka Huye aho yagiye guhatana n’utundi Turere muri uyu mukino w’abafite ubumuga.

Imikino yatangiye kuri uyu wa Gatandatu ikazarangira ku muni w’ejo ku cyumweru.

Abafite ubumuga mu rwego rwo kubafasha kubona aho bakorera imyitozo, bubakiwe ikibuga cyujuje ibisabwa, ibikorwa byo kukivugurura bongeramo bimwe mu bikoresho by’ibanze bitabagamo harimo nk’ibibarinda kuba bakomereka n’ibindi, byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 8.

Abafite ubumuga bakina Sitting Volleyball mu kibuga cyiza bugenewe i Nyagatare

Ikipe ya Sitting Volleyball y’abafite ubumuga y’Akarere ka Nyagatare
Ikipe ya Sit Ball y’Akarere ka Nyagatare ubu bari mu marushanwa ari kubera i Huye

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU