MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
10/10/2026

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yasabye abahinzi bo mu Karere ka Ngoma gukoresha neza amazi yo kuhira no guhinga ubutaka bwose bushoboka, kugira ngo babashe kubona umusaruro uhagije nubwo imvura yatinze kugwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa 10 Ukwakira 2026, mu Murenge wa Rurenge, ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya A 2027 mu Cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Kazarwa Gertrude, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa.

Mu butumwa bwe, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude yagaragaje ko ubuhinzi ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’Igihugu, ashimangira ko iterambere ry’umuryango rigira uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Iki gikorwa ntabwo ari umuhango gusa, ahubwo ni ukwerekana ko ari umwanya wo kongera kubibutsa ko imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage biba ari ubukungu bw’igihugu. Iyo umuturage ateye imbere, iyo ahinze aba ari iterambere ry’Igihugu. Buri muryango iyo uteye imbere, biba bivuga ko ari Igihugu gitera imbere.”

Yashimiye abahinzi bo muri aka karere uburyo biteguye igihembwe cy’ihinga hakiri kare, bagatunganya imirima yabo mbere y’uko imvura igwa.

Yabibukije ko nubwo iki gihembwe cyaranzwe n’ihindagurika ry’ikirere n’imvura yatinze kugwa, bagomba gukomeza guhinga ubutaka bwose bushoboka kandi bagakoresha neza amazi yo kuhira.

Ati: “Ni ngombwa ko ubutaka bwose buhingwa, ahahingwa hose, ahashoboka ni ngombwa ko hakubitwa isuka, huhirwe imyaka imere. Icyo ngicyo kizaduha kugira umusaruro no kutifata mapfubyi mu gihe cyo gusarura. Ndashaka ko amazi yo kuhira mufite muyakoresha neza, ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu ahari amazi akoreshwa neza.”

Yongeyeho ko ubuhinzi ari isoko y’ubukungu, bityo ko gutegura neza imirima no gukoresha amazi ahari neza ari ingenzi mu kongera umusaruro w’ibihingwa.

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Ngoma baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko nubwo imvura yatinze kugwa, bamaze gutegura imirima yabo kugira ngo bazahite batera imbuto igihe imvura izagwira.

Nikuze Domithile yavuze ko izuba ryagize ingaruka ku buhinzi, ariko ko abahinzi bamaze kwitegura.

Yagize ati: “Nubwo tudashonje cyane ariko hari izuba, ubu turi kwitegura neza, twamaze gutegura imirima yacu ku buryo imvura nigwa tuzahita dutera imbuto. Twasaba Leta ko yadufasha ahantu hose hatari amazi akahagera ku buryo abantu bose bakuhira no mu gihe cy’izuba.”

Makombe Epimaque na we yavuze ko mu gice atuyemo izuba rikunze kwaka, ariko ko hari aho hashyizwe uburyo bwo kuhira, ku buryo bamwe mu bahinzi batangiye gutera ibigori n’ibindi bihingwa.

Ati: “Muri iki gice dutuyemo hakunze kwaka izuba ariko hari ibice byagiye bishyirwamo uburyo bwo kuhira. Nubwo imvura yatinze kugwa ariko twamaze gutegura imirima, mu gice cyuhirwa ho hari abamaze gutera ibigori n’ibindi bihingwa.”

Mu Karere ka Ngoma, hateganyijwe guhingwa hegitari 39,110 muri iki gihembwe cy’ihinga, harimo hegitari 17,959 ziri mu byanya bigega 224.

Igihembwe cy’ihinga cya A 2027 kije mu gihe abahinzi basabwa guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, bakoresheje neza ubutaka n’amazi ahari kugira ngo bongere umusaruro kandi babashe kubona umusaruro uhagije mu gihe cy’isarura.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yasabye abahinzi bo mu Karere ka Ngoma gukoresha neza amazi yo kuhira no guhinga ubutaka bwose

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026
Perezida Kagame yasabye abayobozi kudatererana abaturage bafite ibibazo
Politiki

Perezida Kagame yasabye abayobozi kudatererana abaturage bafite ibibazo

02/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU