MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abaturage gucika ku muco wo kuburana urwa ndanze

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
28/11/2026

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille, avuga ko abaturage abaturage bakwiye gucika ku muco wo gukururana mu manza, ahubwo bakajya bakemura ibibazo bafitanye mu bwumvikane, bakubaha ibyemezo by’inzego z’Abunzi n’iby’inkiko, kugira ngo barusheho kubaka iterambere n’imibanire myiza.

Yabigarutseho kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage mu muganda rusange wabereye mu Murenge wa Muhazi, Akagari ka Byeza, Umudugudu wa Kabeza, mu butumwa yatanze nyuma y’Umuhanda.

Mukantaganzwa yavuze ko hari abaturage batanyurwa n’imyanzuro y’Inzego z’Abunzi, bagahitamo gukomeza kuburana mu nkiko, kandi hari ibibazo bashobora kwikemurira mu bwumvikane batiriwe batakaza umwanya n’amafaranga.

Yagize ati: “Turabasaba gukemura ibibazo byanyu mu bwumvikane, icyo bita ubutabera nsanasano. Abaturage turabasaba korohera Abunzi banyu.”

Yakomeje avuga ko nk’urukiko rw’Ibanze rwa Kigabiro muri aka Karere ka Rwamagana rufite imanza nyinshi zituruka mu myanzuro y’Abunzi, bitewe n’abaturage batemera ibyemezo baba barahawe, bagahitamo gukomeza inzira y’inkiko.

Yabasabye kubaha ibyemezo byafashwe n’Abunzi n’iby’inkiko, aho bishoboka bakicara bakikemurira ibibazo, naho aho bidashoboka bagakurikiza inzira ziteganywa n’amategeko.

Ati: “Nimuve ku kuburana urwa ndanze, mwakire ibyemezo by’Abunzi, mwakire ibyemezo by’inkiko kandi aho bishoboka namwe mwicare mubyikemurire. Umuco mubi wo kuburana urwa ndanze muwucikeho.”

Yagaragaje ko gukururana mu manza bishobora gutuma abaturage batakaza amafaranga, bikongera inzangano n’umwuka mubi hagati yabo, ndetse bikadindiza iterambere n’imibanire myiza y’abaturanyi n’imiryango.

Yibukije ko mu muco Nyarwanda abantu bari basanzwe bifashisha ubwumvikane mu gukemura amakimbirane, uwakoze ikosa agasaba imbabazi cyangwa agatanga icyiru, ikibazo kikarangira bitabaye ngombwa ko kigera mu nkiko.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y’umwaka wa 2024/2025 igaragaza ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kigabiro rwinjije imanza 1,221, muri zo 1,116 zirarangira, hasigara 105.

Muri izo manza 1,221, raporo igaragaza ko enye ari zo zatangiriye mu Nteko z’Abunzi, izindi 1,217 zikaba zaratangiriye mu nkiko.

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje ko gukemura ibibazo mu bwumvikane ari ingenzi kuko bituma abantu bakomeza kubana neza, aho kwinjira mu manza zishobora gutwara igihe n’amafaranga.

Nzayisenga Philemon, yagize ati: “Hari igihe abantu bapfa ibintu bashoboraga kwicarana bakabikemura, ariko buri wese akumva ko agomba gutsinda mugenzi we. Iyo ikibazo kigeze mu nkiko, bishobora gutuma abantu bamara igihe kinini batavuga rumwe, kandi ari abaturanyi bagomba gukomeza kubana.”

Mukandekezi Venerande, yagaragaje ko Abunzi bafite uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane kuko ari inzego ziba hafi y’abaturage kandi zizi imiterere y’ibibazo bibabamo.

Yagize ati: “Abunzi ni abantu batuzi kandi baba hafi yacu. Icyo twifuza ni uko abaturage bajya bumva neza ibyemezo bafashe, kandi uwaba atanyuzwe akamenya inzira zemewe n’amategeko yakurikiza, aho gukomeza amakimbirane cyangwa kwanga ibyemezo gusa.”

Gukomeza kwegera abaturage, kubasobanurira uruhare rw’Inzego z’Abunzi no kubashishikariza kuganira mbere yo gukururana mu manza ni bimwe mu byafasha kubaka umuco wo gukemura ibibazo mu mahoro.

Ubutumwa bwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga bwibanze ku kamaro k’ubutabera nsanasano, aho abaturage bashishikarizwa gukemura ibibazo mu bwumvikane, kubabarirana no gukomeza kubana neza, bitabangamiye uburenganzira bwa buri wese bwo kubona ubutabera.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille, yabanje kwifatanya n’Abanya-Rwamagana mu muganda wibanze ku gutera ibiti
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Ntiwatandukanya ubuzima bw’Umunyarwanda n’akamaro k’ibiti- Minisitiri Habimana 
Amakuru

Ntiwatandukanya ubuzima bw’Umunyarwanda n’akamaro k’ibiti- Minisitiri Habimana 

28/11/2026
Gatsibo: Inzu 20 z’abatishoboye zasanwe, abaturage basabwa kuzitaho
Amakuru

Gatsibo: Inzu 20 z’abatishoboye zasanwe, abaturage basabwa kuzitaho

28/11/2026
Meya Mutwara yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu gukurikirana ibiti byatewe
Umuganda

Meya Mutwara yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu gukurikirana ibiti byatewe

28/11/2026
Umucyo SACCO yashoye miliyoni 40 Frw mu kubaka ishami rya Munyiginya
Ubukungu

Umucyo SACCO yashoye miliyoni 40 Frw mu kubaka ishami rya Munyiginya

27/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti miliyoni 2,3 i Kirehe 

Hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti miliyoni 2,3 i Kirehe 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU