Akarere ka Kirehe katangije igihembwe cyo gutera ibiti cya 2026–2027, aho hateganyijwe guterwa ingemwe z’ibiti zisaga miliyoni ebyeri n’ibihumbi 300 mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, guhangana imihindagurikire y’ibihe no kongera ubuso buteyeho ibiti.
Iki gihembwe cyatangirijwe ku mugaragaro mu muganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 2026, wabereye mu Mudugudu wa Gakurungo, Akagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Gahara, witabirwa n’abarimo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr.Vincent Biruta, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, na Depite Niyonshuti Ben uhagarariye urubyiruko mu Mutwe w’Abadepite.
Muri iki gikorwa hatewe ingemwe z’ibiti 20,000 ku buso bwa hegitari eshatu ku musozi wa Gashongora ya II.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko muri iki gihembwe hateganyijwe guterwa ibiti birenga miliyoni 2,3, birimo ibirenga miliyoni 1,5 bizavangwa n’imyaka, ibindi bisaga ibihumbi 480 bizakoreshwa mu kuvugurura amashyamba, hakaziyongeraho n’ibiti by’imitako.
Yagaragaje ko gutera ibiti ari ingenzi kuri Kirehe kuko ari Akarere gakunze guhura n’amapfa, ashimangira ko ibikorwa byo gutera ibiti bimaze imyaka isaga 30 bifasha mu guhindura imiterere y’ikirere cyako.
Meya Rangira yongeyeho ko mu myaka ibiri iri imbere Akarere ka Kirehe gafite intego yo gutera ibiti birenga miliyoni eshanu, mu rwego rwo gutanga umusanzu muri gahunda y’Intara y’Iburasirazuba yo gutera ibiti miliyoni 40.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yasabye abaturage kongera imbaraga mu kwita ku ngemwe z’ibiti batera, agaragaza ko intego atari ugutera ibiti gusa, ahubwo ari no gukurikirana imikurire yabyo kugira ngo bikure neza.
Yavuze ko mu mwaka ushize hatewe ingemwe zigera kuri miliyoni 68, ariko ko zose zitakuze neza, bityo asaba ko muri iki gihembwe hashyirwa imbaraga mu kuzirengera no kuzitaho.
Yagize ati: “Ibyo rero biratubwira ko tugomba kongeramo imbaraga mu bijyanye no gukurikirana ibi biti tuba twateye uyu munsi, kugira ngo ibizakura bibe bingana na 100% by’ibyo twateye.”
Uwayezu Clémentine, utuye mu Murenge wa Gahara, yavuze ko abaturage biteze ko ibiti byatewe bizagira uruhare mu kubaha umwuka mwiza no kubungabunga ibidukikije, anavuga ko biteguye kubyitaho kugira ngo bikure kandi bizabagirire akamaro.
Yagize ati: “Ibi biti duteye tubyitezeho umusaruro urimo guhumeka umwuka mwiza, kubungabunga ibidukikije kandi nk’uko ubuyobozi bwabidusabye tuzabyitaho bikure bitugirire akamaro.”
Minisitiri Dr. Biruta yatangaje ko muri iki gihembwe ku rwego rw’Igihugu hateganyijwe guterwa ingemwe miliyoni 100, zirimo izivangwa n’imyaka, izera imbuto, iz’ibiti gakondo n’izindi zatoranyijwe hashingiwe ku butaka n’ikirere by’u Rwanda.












