Abana 139 basambanyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu gihe cy’amezi ane, kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukwakira 2026, mu gihe abantu 126 bakekwaho kubasambanya batawe muri yombi.
Iyi mibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda igaragaza uburemere bw’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana muri iyi Ntara.
Mu Turere dutandatu tugize Intara y’Iburasirazuba, Nyagatare ni yo yagaragayemo umubare munini w’abana basambanyijwe, aho ari 37, ikurikirwa na Bugesera ifite 23, Kayonza 19, Gatsibo 17, mu gihe Ngoma na Rwamagana buri karere kagaragayemo abana 15, Kirehe ikagira 13.
Iyi mibare yagarutsweho kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2026, ubwo mu turere dutandukanye tugize iyi ntara hatangirizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bufite insanganyamatsiko igira iti: “Wiceceka, Rwanya icyaha cyo gusambanya abana.”
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Ngoma Kanyebinja Wellars yavuze ko ihohoterwa rikomeje kugaragara mu muryango Nyarwanda, ashimangira ko hakenewe imbaraga zihuriweho mu kurikumira no kurirwanya.
Yagize ati: “Haracyagaragara abantu bahohotera abandi, imibare igaragaza ko mu myaka itanu ishize byavuye kuri 5% bigera ku 8%. Ni ikibazo gihangayikishije Igihugu cyacu. Ni ikibazo kibabaje, aho dukwiye gushyiramo imbaraga mu kurirwanya.”
Yavuze ko ubukangurambaga bw’iminsi 16 ari umwanya mwiza wo gukangurira abaturage kumenya ububi bw’ihohoterwa no kugira uruhare mu kurikumira.
Yashimangiye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritagarukira gusa ku gusambanya abana, asaba abaturage gutanga amakuru ku ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kuko kuyatanga nta kiguzi bisaba. Yibukije kandi ko abahohotewe bashobora kugana Isange One Stop Center cyangwa bagahamagara inzego zibishinzwe kuri nimero zitishyurwa.
Ku ruhande rw’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa ukorera mu Rwanda (AEE), Dufatanye Jean De Dieu yavuze ko gusambanya umwana ari icyaha gikomeye, gishobora kumusigira ingaruka nyinshi,
Ati: “Gusambanya umwana ni icyaha gikomeye, kuko umwana we ntabwo aba afite ububasha bwo kwanga. Iki cyaha kigira ingaruka zitandukanye ku mwana, aho ahungabana mu mutwe, kugira ipfunwe, kwigunga, kwangirika ku buzima bw’imyororokere, guterwa inda itateguwe no guhagarika amashuri ye.”
Yavuze ko kwigisha abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwabo bibafasha kumenya ibishobora kubashyira mu kaga, aho bagana igihe bahohotewe n’uburyo bahabwa ubutabazi.
Umuyobozi wa CARE ushinzwe ubujyanama ku buringanire n’ubuzima bw’imyororokere, Uwamahoro Claire, yavuze ko hari abana benshi basambanywa ariko ntibabivuge, abandi ntibaterwe inda bigatuma ihohoterwa bakorewe ritamenyekana.
Yagize ati: “Mu Rwanda twarebye ikibazo cyo gusambanya abana. Gusambanya abana ni kimwe mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Hari benshi cyane basambanywa ntibaterwe inda kandi ntibabivuge, ni yo mpamvu ubu bukangurambaga bubaho. Buri wese rero akwiye kubimenya agatanga amakuru, ikiguzi cyo gutanga amakuru ntabwo bigoye, aho wajya hose bagufasha.”
Yasabye abagabo n’abandi bose kugira uruhare mu kurandura iri hohoterwa, cyane cyane hirindwa gushuka abana no kubasambanya.






