Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rwamagana, Dr. Marie Grace Sandra Musabwasoni, yatangaje ko imwe mu nshingano za mbere azibandaho ari ugusigasira ibyagezweho no gukomeza kubyubakiraho, ashimangira ko ubufatanye n’abaturage n’abafatanyabikorwa ari ingenzi mu kwihutisha iterambere ry’Akarere.
Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU nyuma yo gutorwa, Dr. Musabwasoni yavuze ko Akarere ka Rwamagana gahagaze neza mu bijyanye n’imihigo, kuko kari mu turere 10 twa mbere twitwaye neza, bityo ko nk’ubuyobozi bushya bugomba kubanza gusigasira ibyagezweho kugira ngo bukomeze kubyubakiraho.
Yagize ati: “Akarere ka Rwamagana ni Akarere gahagaze neza kubera ko kari mu turere 10 twambere duhagaze neza mu mihigo. Inshingano yacu ya mbere ni ukubanza gusigasira ibyagezweho. Tugomba kubanza kwigira ku byo bakoze, birumvikana ko nubwo byaba byarakozwe ijana ku ijana, hari aho tugomba gushyira imbaraga, cyane cyane mu bufatanye n’abaturage.”
Yakomeje avuga ko Akarere gafite Gahunda y’Iterambere ry’Akarere (DDS) ikubiyemo ibikorwa bitandukanye bigomba gushyirwa mu bikorwa, birimo imihigo 101, aho ishyirwa mu bikorwa ryayo ryari rigeze kuri 60%, ndetse n’izindi gahunda zirimo Ejo Heza na Mituweli.
Yasobanuye ko ubuyobozi bushya butagamije guhindura gahunda z’iterambere zari zisanzweho, ahubwo bugomba kureba uko bwakomeza kuzikoresha neza, bukongeramo imbaraga zikenewe kugira ngo intego ziteganyijwe zigerweho.
Ati: “Ubuyobozi bushya ntibuzaza buhindura ibintu byose, ahubwo buzareba muri iyi myaka itanu tuzakora dute. Ibyo rero ntabwo bizatugora kuko aho bageze ni ho tugiye gutangirira, uruhare rwacu ni urwo kongeramo imbaraga.”
Meya Musabwasoni yashimangiye ko kuyobora Akarere atari inshingano zo guhagararira abaturage gusa, ahubwo ari no gukorana na bo, kuko iterambere ridashobora kugerwaho ubuyobozi bwonyine butabifatanyijemo n’abaturage.
Yavuze ko kugira ngo ibikorwa byose biteganyijwe bigerweho, hakenewe ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Yagize ati: “Kuba Umuyobozi w’Akarere ni inshingano zo guhagararira abaturage, ariko kandi ni ugufatanya na bo kuko badahari nta cyo twageraho. Abaturage ndabasaba ikintu kimwe gusa: ubufatanye.”
Yagaragaje ko ubuyobozi bushya buzashingira ku byagezweho, bugakomeza kubibyaza umusaruro no gushaka ibisubizo by’ibikenewe kunozwa, hagamijwe guteza imbere Akarere ka Rwamagana n’abagatuye.






