Depite Murora Beth yibukije Abanyagatsibo ko ubumwe n’ubudaheranwa ari inkingi ikomeye Igihugu cyubakiyeho, ashimangira ko amacakubiri nta terambere yazanira abayagenderaho, ahubwo ko ari urugamba rwatsinzwe rutagira n’icyo rushingiraho.
Ibi yabigarutseho mu butumwa bwe bwo gushishikariza Abanyagatsibo n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kurinda ubumwe n’ubudaheranwa, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bikorwa bishobora kubasubiza mu mateka mabi yaranze Igihugu. Ni mu ruzinduko rw’iminsi itatu itsinda ry’Abadepite riyoboye na Depite Mukabunani Christine ryagiriye mu Karere ka Gatsibo babarizwa mu ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko ishanga Amategeko (FFRP).
Depite Murora Beth aganira n’abaturage yagize ati: “Ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda ni ibyo kurinda neza, niwo musingi ukomeye twubakiyeho Igihugu, tugomba kubiganiraho, tukabisubiramo kenshi kugira ngo n’uwaba agifite igitekerezo cyo gutanya Abanyarwanda akizwe kuko n’ibihano biraremereye ku muntu ugaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside. Umuntu nk’uwo ntabwo Igihugu kizamwihanganira, kandi na we aba arimo kwiyica ku giti ke kuko umuntu ufite ibitekerezo bicamo abandi ibice na we ubwe nta terambere ashobora kugeraho.”
Depite Murora akomeza ashimangira ko amacakubiri atagomba guhabwa umwanya mu muryango Nyarwanda, kuko ubumwe ari bwo shingiro ry’iterambere rirambye n’imbaraga Igihugu kigenderaho mu rugendo rwo kwibohora ubukene n’ubujiji.
Agira ati: “Amacakubiri ni urugamba rwatsinzwe, uwashaka kururwana ntashobora kurutsinda ahubwo rwamuhitana. Rero ibi tubiganira kugira ngo Abanyarwanda inzira y’iterambere turimo uyu munsi yo kwibohora ubukene, ubujiji, n’ ibindi byaduhambiriye mu gihe cyahise, tuzirikane ko ubumwe n’ubudaheranwa no kwigobotora ibyari byaratuboshye ari byo bizatugeza ku iterambere rirambye; kandi ni zo mbaraga Igihugu cyacu gihagazeho.”
Ntawubonabyombi Augustin, utuye mu Kagari ka Marimba mu Murenge wa Kabarore, aganira na MUHAZIYACU yavuze ko ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, agaragaza ko abaturage bahabwa serivisi ntavangura,
Yagize ati: “Turashima ko dufite Leta y’Ubumwe itavangura Abanyarwanda, ukeneye serivisi ayihabwa haterebwe ngo ni umwana wa kanaka cyangwa ngo aturuka he, ahabwa serivisi nk’Umunyarwanda, ikindi twishimira ni iterambere tugezwaho, ririmo imihanda, umuriro w’amashanyarazi, ndetse n’amazi meza, kera hano muri aka Kagari kacu kubona amazi meza byari ikibazo gikomeye ariko ubu iby’ibanze umuturage akenera, amazi n’ amashanyarazi turabifite, nubwo bitarakwira hose ijana ku ijana ariko twizeye ko naho bitaragera biza kuhagera vuba nk’uko ubuyobozi bubitwizeza.”
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) igaragaza ko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kigeze ku ijanisha rya 95.3%. Ibigaragaza intambwe imaze guterwa mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kubusigasira bisaba uruhare rwa buri wese, binyuze mu kurwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bikorwa byose bishobora gusenya ubumwe bw’Igihugu.







