Bamwe mu bangavu batewe inda zitateganyijwe bo mu Murenge wa Nzige, mu Karere ka Rwamagana, bahawe imashini zidoda zibafasha kwiga umwuga no kwihangira imirimo, mu rwego rwo kubafasha kwigira no kwiyubakira ejo hazaza.
Izi mashini esheshatu bazishyikirijwe kuri uyu wa 15 Ukwakira 2026, ubwo mu Karere ka Rwamagana hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, wizihirijwe mu Murenge wa Nzige ku rwego rw’Akarere.
Maniraguha Liliose na Nirere Clémance ni bamwe mu bangavu bahawe izi mashini, baganira MUHAZIYACU bavuze ko ari amahirwe yo kubona umwuga wabafasha kwiteza imbere no kwita ku nshingano bafite.
Maniraguha Liliose, yagize ati: “Kuba duhawe imashini zidoda ni amahirwe akomeye kuri twe, kuko biduha icyizere cy’uko dushobora gukora umwuga, tukazajya dukora tukabona amafaranga adufasha mu buzima bwa buri munsi. Turashimira abadutekerejeho kandi twiyemeje gukoresha neza aya mahirwe kugira ngo tuzabashe kwibeshaho.”
Nirere Clémance na we yavuze ko iyi nkunga ishobora kumufasha guhindura ubuzima bwe, ati: “Iyi mashini ndayibonamo amahirwe yo kwiteza imbere no kuzagira icyo nikorera. Nifuza ko nzajya nkora imyenda y’abakiriya, nkabona amafaranga, nkiteza imbere kandi nkita ku nshingano zanjye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko gufasha abagore n’abakobwa bo mu cyaro kubona amahirwe yo kwiteza imbere, ari ukubongerera ubushobozi mu kubafasha kwigira no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo.
Yagize ati: “Iyo dufashije umukobwa kubona umwuga ushobora kumwinjiriza amafaranga, tuba tumufashije kwiyubakira ejo hazaza no kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango we. Turifuza ko aya mahirwe bahawe azakoreshwa neza, bakagira umwete wo kwiga no gukora, bityo bakiteza imbere aho guhora bategereje ubufasha.”
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro uba umwanya wo kuzirikana uruhare abagore bagira mu iterambere ry’ubuhinzi, imiryango n’ubukungu bw’Igihugu, ndetse no kureba icyakorwa kugira ngo abahuye n’imbogamizi zitandukanye babone amahirwe yo kwiteza imbere.
Mu gusoza iki gikorwa, abagore bari mu matsinda no mu makoperative bo mu Murenge wa Nzige bahawe imashini esheshatu zidoda n’amafaranga asaga miliyoni 1,3 Frw yo gushyigikira ibikorwa byabo by’iterambere, mu rwego rwo kubongerera ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kwiteza imbere.








