Mu kwifatanya n’abakobwa kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwahaye ibikoresho aba bakobwa mu rwego rwo kubereka ko bashyigikiwe kandi ari abantu b’ingirakamaro mu muryango Nyarwanda.
Ibi byabaye kuri uyu wa 15 Ukwakira 2026 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, wahujwe n’umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Umukobwa ushoboye ahazaza heza.”
Abakobwa bagera ku 10 biga mu bigo bitandukanye baturuka mu miryango itishoboye bahawe ibikoresho nko kubashimira ko bitwara neza ndetse n’amasomo yabo bayatsinda batitaye ko baturuka mu miryango itishoboye birimo matera n’ibitenge, hanyuma abandi bana bato b’abakobwa biga mu mashuri abanza bahabwa amakaye ndetse n’ibikapu bayatwaramo.
Aba banyeshuri bahawe ibi bikoresho barimo abiga muri GS Matimba, TTC Matimba ndetse n’ahandi.
Uwitwa Muhorakeye Monica wahawe matera n’igitenge yishimira ko yashimiwe imyitwarire ye kandi ko ibi bibongerera imbaraga mu myigire yabo, ati: “Nejejwe no kuba bampaye ibi bikoresho nko kunshimira ko nitwara neza, ibi bivuze byinshi kuri njye kuko bigiye kunyongerera imbaraga n’umuhate mu myigire ndetse no kurushaho kurangwa n’imyitwarire iboneye kandi ibereye umwari.”
Niyogisubizo Diane na we yagize ati: “Gushimirwa ni ibintu byiza mu buzima, noneho nk’umunyeshuri bituma ukomeza kwitwararika ndetse ukarushaho kwiga no kurangwa n’indangagaciro.”
Muhorakeye Monica avuga ko ibikoresho ahawe bigiye kumufasha kuko atazigera akoresha andi mafaranga agura ibindi ahubwo ayo mafaranga azayakoresha ibindi by’ibanze umukobwa akenera, ati: “Ibi bikoresho byari buzamvune mbigura, ariko ubu amafaranga nari buzakoreshe mbigura nzayagura ibindi nkenerwa, nubwo umuntu yari asanganwe ibindi akoresha ariko ibi bizadufasha mu gihe ibyo twari dufite byashaje.”
Depite Furaha Emma Rubagumya yibukije ababyeyi ko bafite inshingano zo kwita ku bana babo no kwimakaza indangagaciro kimwe no kurengera uburenganzira bw’umwana w’umukobwa, ati: “Abagore bo mu cyaro nk’ababyeyi n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’umuryango, murasabwa gukomeza kwimakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda no kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ririmo isambanywa ry’abana, igwingira ndetse n’imirire mibi babarinda guta ishuri n’izindi ngeso mbi.”
Ubuyobozi bwizera ko kugira ubufatanye n’ababyeyi ari kimwe mu byatuma ihohotera rikorerwa abana b’abakobwa rishira bityo umuryango Nyarwanda ukarangwa n’indangagaciro nyarwanda.







