Bamwe mu baturage batishoboye bo mu Murenge wa Nyamugari, mu Karere ka Kirehe, barishimira inka 15 borojwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, bavuga ko zizabafasha kwivana mu bukene, kubona amata n’ifumbire; bityo bakiteza imbere.
Aba baturage bagaragaje ko izi nka zigiye kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’imiryango yabo, cyane cyane mu bijyanye n’imirire, ubuhinzi n’ubukungu bw’ingo.
Mukabunane Zapharane yavuze ko iyi nka igiye kumufasha kubona amata atagombye kujya gukorera abandi kugira ngo ayabone, ati: “Nashakaga ahantu nywa amata bikansaba kujya gukorera umuntu ufite inka, none ubu nyibonye ari iyanjye, ndashimira Ubuyobozi ko bwamfashije, nkaba ngiye kujya nywa amata ntarinze kuyakorera.”
Nyirarukundo Theresa na we yavuze ko inka yahawe izamufasha kubona ifumbire yo gukoresha mu buhinzi, bityo umusaruro we ukazamuka, n’abana be bakabona amata, ati: “Ndishimye kuba ngabiwe inka igiye kunteza imbere. Izamfasha mu buhinzi mbone ifumbire, abana banjye na bo bagire imibereho myiza babone amata.”
Nyirambuzehose Jacqueline, utuye mu Kagari ka Bukora, yavuze ko mbere yahuraga n’ingorane zo kubona ifumbire, bigatuma umusaruro we uba muke; na we yagize ati: “Aho nabereye nari ntarabona uwangabira ngo mbone ifumbire. Nahingaga ibigori nkasarura ingemeri imwe gusa, ariko ubwo bangabiye inka, ngiye kubona ifumbire, mpinge neza nk’abandi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabwiye MUHAZIYACU ko umugore wo mu cyaro afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’urugo, umuryango n’aho atuye, bityo ko ari ngombwa kumwongerera ubushobozi n’ubumenyi, ati: “Umugore wo mu cyaro afite uruhare rukomeye cyane, atari mu iterambere ry’urugo gusa, ahubwo no mu iterambere ry’aho atuye n’umuryango. Uyu munsi twawukomeje mu rwego rwo kumwongerera ubushobozi kugira ngo akomeze kugira uruhare mu kwiteza imbere mu bukungu, ariko anamenye uburenganzira bwe.”
Yasabye abahawe inka kuzifata neza, bazifata nk’umutungo ushobora kubafasha kwikura mu bukene no kugera ku yindi ntambwe y’iterambere, ati: “Iyi nka irabafasha kubona amata n’ifumbire, kandi uko zororoka, ushobora no kugurisha imwe ikagufasha gukora ikindi gikorwa cy’iterambere. Ni umutungo ukomeye ugomba kwikuba kenshi, kubera ko inka irabyara ikiyongera. Muzifate neza.”
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byitabiriwe n’itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP), riyobowe na Senateri Nsengiyumva Fulgence, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, abayobozi batandukanye, inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa.
Muri ibi birori kandi hashimiwe abagore bo mu Murenge wa Nyamugari bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa.
Abitabiriye ibi birori basabwe gukomeza ubufatanye mu gushyigikira iterambere ry’umugore, kubaka imiryango myiza izira amakimbirane, ishingiye ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.











