Mukandayisenga Consolee, utuye mu Kagari ka Remera, mu Murenge wa Rugarama, w’Akarere ka Gatsibo, amaze imyaka 20 akora umwuga w’ubudozi, avuga ko wamufashije kwiteza imbere, kwishyurira abana amashuri, kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kwizigamira, aho nibura ashobora kuzigama amafaranga agera ku bihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.
Mukandayisenga yize umwuga w’ubudozi mu mashuri y’imyuga yahoze yitwa CFG, aho yamaze imyaka itatu yiga ubudozi, nubwo avuga ko yatangiye kuwukora mu buzima butamworoheye, yagiye awukorana umwete kugeza ubwo abashije kuwugira isoko y’iterambere ryendetse n’umuryango we.
Kugeza ubu, afite atoriye ifite imashini zigera 10 zidoda, zirimo eshanu zikoresha umuriro w’amashanyarazi n’izindi eshanu zinyongwa. Uretse kuba ari wo murimo umubeshejeho, anawukoresha mu gufasha abandi kuwumenya, aho kuri ubu amaze kwigisha abantu bagera kuri 20 kandi bose batangiye gukora uyu mwuga nk’akazi kabo ka buri munsi.
Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubona ubumenyi ngiro, Mukandayisenga akorana n’ibigo by’amashuri, bikohereza abanyeshuri kugira ngo baze kwigira ku murimo kandi bimenyereza umwuga muri atoriye ye, bityo bahuze ibyo bize mu ishuri n’ibikorwa bifatika.
Mukandayisenga Consolee, aganira na MUHAZIYACU, yavuze ko nubwo urugendo rwo kwiteza imbere binyuze mu budozi rutamworoheye, kwihangana no gukomeza gukora byamufashije kugera ku rwego agezeho uyu munsi.
Yagize ati: “Umwuga w’ubudozi ubu nwumazemo imyaka 20, natangiye bitoroshye ariko ni umwuga nize mu mashuri yahoze yitwa CFG, nyigamo imyaka itatu, nsohotse mu ishuri nabayeho mu buzima bugoye, ariko ngerageza gukora, ngenda niteza imbere, mu mwaka wa 2016, nibwo nabashije kugura imashini ya mbere ikoresha umuriro w’amashanyarazi nyuma naje kugana ibigo by’imari mbasha kugura izindi mashini enye zikoresha amashanyarazi.”
Mukandayisenga akomeje avuga ko ubudozi ari umwuga mwiza ushobora gutunga umuntu no kumufasha kugera ku iterambere rirambye, igihe awukora kinyamwuga kandi akita ku bakiriya be, ati: “Umwuga w’ubudozi ni umwuga mwiza kandi wabeshaho umuntu neza iyo awukoze kinyamwuga, ugakorana n’abakiriya neza utica gahunda zabo bituma ugenda ubona akazi n’uwo ukoreye akakurangira undi.”
Kuri Mukandayisenga, urugendo rw’imyaka 20 mu budozi rugaragaza ko kwiga umwuga, kuwukorana umurava no kuwuteza imbere bishobora gufasha umuntu kwikura mu buzima bugoye, akabasha kwita ku muryango no kugira ubushobozi bwo kwizigamira.





