MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gymnase ya Kirehe iratangira kwakira Shampiyona ya Volleyball

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
19/10/2026

Mu mpera z’iki cyumweru, ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2026, mu Karere ka Kirehe hazakinirwa bwa mbere imikino ya Shampiyona y’Igihugu y’umukino wa Volleyball, nyuma y’uko muri aka Karere huzuye inzu y’imikino y’imyidagaduro -Gymnase ya Kirehe; ari naho iyo mikino izajya ibera mu bihe bitandukanye.

Amakuru MUHAZIYACU yamenye, ni uko Ikipe ya Kirehe Volleyball Club iterwa inkunga n’Akarere ka Kirehe yamaze kumenyeshwa na Federasiyo y’Umukino wa Volleyball mu Rwanda(FRVB) ko izakira ‘Round ya 2 ya National League iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 24/10/2026’; no kunoza imyiteguro kugira ngo iyi mikino izagende neza.

Kirehe igiye kwakira iyi mikino, mu gihe muri Gymnase ya Kirehe hari haherutse kuberamo imikino yo mu irushanwa ‘Kirehe Open Volleyball Tournament(Kirehe Open 2026)’ ryabaye kuva 02-04 Ukwakira 2026, ryari ribaye ku nshuro ya 4, aho ryegukanwe na REG VC mu bagabo na Police WVC mu bagore.

Muri Kirehe Open 2026, Ikipe ya Kirehe VC yagaragarije abakunzi b’Umukino wa Volleyball ko yongeye kwiyubaka, ndetse yiteguye neza guhatana muri Shampiyona, kuko muri iri rushanwa yegukanye umwanya wa 3, mu gihe uwa Kabiri watwawe na APR VC.

Mu irushanwa rya Kirehe Open 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yagaragaje ko Gymnase ya Kirehe ari igikorwaremezo kinini Akarere kabonye gikenewe cyane kandi nk’Ubuyobozi bifuza ko cyabyazwa umusaruro mu buryo bufatika, anagaragaza icyifuzo cy’uko hajya habera imikino yo ku rwego rw’Igihugu.

Ati: “Twifuza kugenerwa iminsi muri shampiyona kugira ngo abaturage bazajye bakurikira imikino muri iyi mu nzu nziza ya Kirehe Gymnasium Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahaye abaturage.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Dr. Ngabo Brave Olivier na we wari witabiriye imikino isoza Kirehe Open Volleyball 2026, yijeje Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ko iki gikorwaremezo kigomba kubyazwa umusaruro kandi kikagirira akamaro abaturage.

Ati: “Tubaye dufite igikorwaremezo nk’iki ntitugikoreshe ntacyo byaba bimaze. Imikino nk’iyi inatuma abato bagaragaza impano zabo, n’ahandi mu tundi turere twarebwaho naho hakubakwa ibikorwaremezo nk’ibi, ariko no kugira ngo urubyiruko rwacu rujye rubona amarushanwa nk’aha ngaya.”

Inzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kirehe yatangiye gukoreshwa muri uyu mwaka wa 2026 yubatswe binyuze mu bufatanye n’Umushinga NELSAP wakoze ibikorwa byo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ubu wagiye muri kampani yitwa Rusumo PCL[Rusumo Power Company Limited]; aho bitangazwa ko yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 2.7

Iyo nzu nshya y’imikino n’imyidagaduro yubatswe ahahoze ikibuga cya Kirehe mu isantere ya Nyakarambi, Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000 bicaye neza ahantu hatwikiriye. Yubatse ku buryo ikinirwamo imikino y’amaboko irimo Volleyball, Handball, Basketball ndetse na Tennis yo mu nzu; ikagira n’ibibuga by’iyo mikino hanze iruhande rwayo.

Kuboneka kwa Gymnase ya Kirehe bibonwa nk’amahirwe yo guteza imbere ibijyanye na siporo no guteza imbere impano mu mikino irimo Volleyball n’iyindi, bikaba kandi amahirwe ku ishoramari mu bijyanye no kwakira abantu no gutegura ibirori, bikanaha Abanya-Kirehe n’abashoramari by’umwihariko umukoro wo kuzamura urwego rw’imitangire ya serivisi, ibikorwaremezo, isuku n’ibindi bikorwa byose; bigahuzwa n’urwego rw’abitabira iyi mikino baba abo mu Rwanda no mu mahanga.

Inzu nshya y’imikino n’imyidagaduro -Gymnase ya Kirehe
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yari aherutse gusaba ko bishoboka Gymnase ya Kirehe yajya yakira imikino ya Shampiyona
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Dr. Ngabo Brave Olivier, yijeje Abanyakirehe ko Gymnase ya Kirehe igomba kubyazwa umusaruro
Mu mukino wa nyuma wa Kirehe Open 2026, wahuje APR VC na REG VC, Gymnase ya Kirehe yari yuzuye abakunzi n’umukino wa Volleyball

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Bugesera FC yatsinze Gasogi United 2-0 muri BK Pro League
Umupira w'amaguru

Bugesera FC yatsinze Gasogi United 2-0 muri BK Pro League

19/10/2026
Ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe rigeze kuri 75%, ryitezweho kugeza ingufu mu byanya byuhirwa
Amashanyarazi

Ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe rigeze kuri 75%, ryitezweho kugeza ingufu mu byanya byuhirwa

18/10/2026
Étoile de l’Est yanganyije na Mukura VS 1-1
Amakuru

Étoile de l’Est yanganyije na Mukura VS 1-1

17/10/2026
Kirehe: Muyango, Mariya Yohana na Senderi bageneye urubyiruko ubutumwa bukomeye
Amakuru

Kirehe: Muyango, Mariya Yohana na Senderi bageneye urubyiruko ubutumwa bukomeye

17/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU