MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Polisi yafashe inzoga zitemewe, n’abantu 21 bakekwaho kuzikwirakwiza mu Burasirazuba

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
18/09/2026

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yafashe abantu 21 bakekwaho kugira uruhare mu ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, nyuma yo kubafatana ibicuruzwa birimo amacupa arenga 6,000 y’inzoga zo mu bwoko bwa Zebra Gin.

Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2026, mu gikorwa cyo kugenzura no gukumira ikwirakwizwa ry’inzoga zitemewe.

Uretse Zebra Gin, Polisi yanagaruye litiro 355 za Kanyanga, izindi litiro 322 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zaciwe ku isoko ry’u Rwanda, ndetse na moto eshatu zikekwa kuba zarakoreshwaga mu gutwara izi nzoga za Zebra Gin.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamduni Twizeyimana, yavuze ko ibikorwa byo gufata izi nzoga byakorewe mu turere dutanu tw’iyi Ntara, ariko ko ibyinshi byafatiwe mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

Yasobanuye ko iki gikorwa kitari cyateguwe nk’umukwabu usanzwe, ahubwo ko Polisi yagikoze igendeye ku makuru yahawe n’abaturage.

Ati: “Ntabwo wari umukwabu wari wateguwe. Wari ushingiye ku makuru twahawe n’abaturage. Bakomeje gutanga amakuru nyuma yo gusobanukirwa n’ingaruka z’inzoga zitujuje ubuziranenge.”

SSP Twizeyimana yavuze kandi ko igice kinini cy’inzoga cyafashwe cyari cyinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu, kivuye mu gihugu cya Uganda, mu gihe izindi zari zisanzwe zikwirakwizwa imbere mu Gihugu.

Polisi yavuze ko bamwe mu bakekwa muri ibi bikorwa bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB kugira ngo iperereza rikomeze, mu gihe abandi boherejwe mu bigo byita ku bantu bafite ibibazo bifitanye isano no kunywa inzoga.

Ibi bikorwa bije mu gihe inzego z’umutekano n’izishinzwe kugenzura ubuziranenge zakajije igenzura ku ikorwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, zizwi cyane nk’ibyuma.

Kuva mu ntangiriro za Kanama 2026, inganda zirenga 140 zikora izi nzoga zarafunzwe, mu gihe amoko menshi y’inzoga zitujuje ubuziranenge yakuwe ku isoko.

Hari kandi abayobozi b’ibigo ndetse n’abakozi b’inzego zishinzwe kugenzura inzoga bagejejwe imbere y’ubutabera, bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukora, gukwirakwiza no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ibitaro bya Kiziguro bigiye kwagurwa serivisi bitanga zinozwe

Ibitaro bya Kiziguro bigiye kwagurwa serivisi bitanga zinozwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU