Abanyeshuri 304 bashya batangiye kwiga mu mwaka wa mbere muri IPRC Ngoma basabwe kurangwa n’imyitwarire iboneye, kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere batuyemo.
Ubu butumwa babugejejweho kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2026, ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma n’inzego z’umutekano bifatanyije n’Ubuyobozi bw’iri shuri mu kwakira abo banyeshuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma w’Agateganyo, Ingabire Benoit, yavuze ko abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) bafatwa nk’abaturage b’Akarere, bityo bakaba bafite uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kukateza imbere.
Yagize ati: “Abanyeshuri ba RP baba babaye abaturage bacu, ni imbaraga z’Igihugu ziba zaje gufasha Akarere, bakunganira abo bahasanze mu bikorwa bitandukanye, tunashima uruhare bagira, haba ku kwita ku batishoboye ku miganda dukorana nabo, mbese ni abafatanyabikorwa nk’abaturage bose, uruhare rwabo ni runini mu iterambere ry’Akarere.”
Yakomeje avuga ko abanyeshuri bagira uruhare mu guhanga imirimo, kuko hari serivisi bakenera zigatangwa n’abaturage, ndetse na bo ubwabo bakihangira imirimo mu gihe biga.
Ingabire yasabye abo banyeshuri gufatanya n’abandi mu kubungabunga umutekano, kurangwa n’indangagaciro nziza no kugira imyitwarire iboneye. Yashimye kandi uruhare bagira mu gufasha abatishoboye, anatanga urugero rw’abo bubakiye, barimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu banyeshuri bashya bavuze ko ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi byabafashije gusobanukirwa inshingano zabo muri ubu buzima bushya batangiye muri kaminuza.
Uwineza Celine, wiga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’ikoranabuhanga mu itumanaho (Information Technology), yavuze ko ubutumwa bahawe bwamwibukije akamaro ko kugira intego no kwirinda ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Iki kiganiro kitweretse ko kugira ngo tugere ku ntego twihaye, tugomba kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi, tugakoresha neza amahirwe yo kwiga dufite. Ku bwanjye ngiye gushyira imbaraga mu masomo yanjye kugira ngo nzashobore gusoza niteze imbere.”
Tuyizere Jackson, wiga mu mwaka wa mbere mu ishami rya Mechanical Engineering, yavuze ko ibiganiro byabafashije kumva inshingano zabo nk’urubyiruko mu kubumbatira ubumwe, kurangwa n’indangagaciro no kwirinda ibiyobyabwenge.
Ati: “Twishimiye ubu butumwa twahawe kuko butwibukije ko ejo hazaza hacu ari twe tugomba kuhategura. Nk’urubyiruko twiyemeje kwirinda ibiyobyabwenge, gukunda amasomo yacu tugaharanira kuba Sober mu buzima bwacu bwa buri munsi aho kugira ngo aka buruse nikaza umuntu ajye kurara mu nzoga.”
Abanyeshuri bashya 304 bakiriwe muri IPRC Ngoma biyongereye ku bandi barenga 1,000 basanzwe biga muri iki kigo.








