Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buratangaza ko inyigo yo kwagura Ibitaro by’Akarere bya Kiziguro yamaze gukorwa, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike no korohereza abagana ibi bitaro kubona serivisi nziza z’ubuvuzi.
Ibitaro by’Akarere bya Kiziguro biherereye mu Murenge wa Kiziguro, bikaba bifite umubare munini w’ababigana bakeneye serivisi z’ubuvuzi, aho kugeza ubu Ibitaro bya Kiziguro bifite ibitanda 194 byakira abarwayi.
Ni mu gihe mu gace ibi ibitaro biherereyemo habarurwamo abaturage basaga ibihumbi 408.
Ibi bitaro bya Kiziguro byakira ababyeyi bagera kuri 400 buri kwezi baza kubyara.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko nk’Akarere bari gukorana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo ibi bitaro bishyirwe ku rwego rugezweho.
Yagize ati: “Dufite gahunda yo kuzamura ibitaro bya Kiziguro bikajya ku rwego rwiza. Ubu turi gukorana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo ibitaro bivugururwe haherewe ku nyubako zisanzwe, hongerwe umubare w’ibitanda ndetse hanozwe n’ibindi bikorwaremezo bikenerwa kwa muganga muri rusange.”
Mu rugendo rwo kuvugurura Ibitaro by’Akarere bya Kiziguro, hamaze gukusanywa amafaranga angana na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda. Bimwe mu byihutirwa kuvugururwa harimo inzu y’ababyeyi ndetse n’inzu izajya yakira abarwaza b’ababyeyi.
Nubwo igihe nyirizina gutangira kuvugurura Ibitaro bya Kiziguro bizakorerwa kitatangajwe, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko kwagura no kuvugurura ibi bitaro bizafasha mu gukemura ibibazo bijyanye n’ubwinshi bw’abagana serivisi zabyo, ndetse bikarushaho kunoza serivisi z’ubuvuzi zihabwa abaturage.






