Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashimiye ubuyobozi n’Inama Njyanama by’Akarere ka Ngoma ku mikoranire myiza bagaragaje mu myaka itanu ishize, inashimira uruhare bagize mu guteza imbere imiyoborere n’ubukungu bw’Akarere.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 18 Nzeri 2026, ubwo Akarere ka Ngoma kamurikaga ibikorwa n’ibyagezweho mu myaka itanu ishize(2021-2026), mu gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo uhagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Ingabire Jean Claude, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri MINALOC, wari uhagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko Minisiteri ishimira Inama Njyanama n’abafatanyabikorwa bayo ku mikorere myiza muri manda ishize.
Yagize ati: “Mu izina rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu turashimira Inama Njyanama n’abafatanyabikorwa bayo bakoze neza. Impamvu tugomba kubashimira, uretse ibyo twabonye hari n’ibyo natwe tuzi, kuva batangira muri iyi manda bakoze neza kandi basubije ubukungu ku murongo nyuma y’icyorezo cyabaye.”
Ingabire yavuze kandi ko hari ibitekerezo byaturutse mu buyobozi bw’Akarere byagize uruhare mu kunoza imitangire ya serivisi, atanga urugero ku cyifuzo cyo kugira abakozi batatu kuri buri Kagari.
Ati: “Iyi manda mwakoze neza no kuba dushaka ko Akagari kagomba kugira abakozi batatu ni ibintu byaturutse muri mwe, tubashimira uruhare mwagize.”
Nubwo manda y’Inama Njyanama yarangiye, Ingabire yavuze ko inshingano z’abajyanama mu miyoborere y’Igihugu zitagomba kurangirira ku iherezo rya manda.
Yabasabye gukomeza gukoresha ubumenyi n’ubunararibonye bafite mu guteza imbere imiyoborere, ndetse no gukomeza kubaka ubushobozi bw’abakozi.
Ati: “Dusoje manda ariko ubujyanama butarangiye, ubu nubwo manda irangiye ariko ubujyanama ntabwo burangiye buzakomeza.”
Yakomeje avuga ko Minisiteri ishimira Inama Njyanama ku mikoranire yayo n’ubuyobozi ndetse n’abafatanyabikorwa.
Ati: “Turabashimira ko Inama Njyanama mwakoranye neza, n’ubuyobozi bwa Minisiteri bwatubwiye ngo tubibashimire kandi ko n’utundi turere dukwiye kubafatiraho urugero.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, yavuze ko gukorera hamwe no gushyira imbere inyungu z’abaturage ari byo byabafashije gukorana neza.
Yagize ati: “Ikintu cya mbere ni ugukorana neza n’abo muhuje inshingano mu gutahiriza umugozi umwe wo gukorera abaturage, nka Perezida ndishimira ko abajyanama twese twahuzaga umurongo.”
Yavuze ko kuba rimwe na rimwe hari ibyo batumvikanagaho atari ikibazo gikomeye, kuko bagiraga uburyo bwo kubiganiraho no kubikemura.
Ati: “Si ukuvuga ko ibintu byose twabyumvikanagaho ijana ku ijana ariko uko gukemura ibibazo abantu batumvikanyeho ni na ryo banga ryadufashije, ku buryo ibibazo Komisiyo ziziga, kandi bikagenda neza, naho bigaragaye ko abantu bashobora kugongana ibintu bigakemurwa.”
Banamwana yasabye abazabasimbura gukomeza imishinga ifitiye abaturage akamaro no gukorera hamwe mu rwego rw’Inama Njyanama.
Ati: “Abazadukorera mu ngata ni ugukomeza imishinga ifitiye inyungu abaturage kandi bagakorera hamwe nk’Inama Njyanama, ntimwajya inama namwe ubwanyu mutajya inama hagati yanyu mutabasha kumvikana.”
Mu mwaka wa 2024–2025, Akarere ka Ngoma kaje ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo mu Gihugu, kagezeho ku kigero cya 77.2%, nk’uko amakuru yatanzwe abigaragaza.











