MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
06/11/2026

Akarere ka Rwamagana katangije igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni ebyiri n’ibihumbi 300(2,300,000) mu gihe cy’imyaka ibiri, mu rwego rwo kongera ubuso buteyeho ibiti, kubungabunga ibidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima; by’umwihariko ibikikije Ikiyaga cya Muhazi.

Iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Kagari ka Nkomangwa, mu Murenge wa Munyiginya, aho hatewe ibiti bisaga ibihumbi bitatu. Kizakorwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo imishinga ya TREPA na COMBIO.

Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa mu Karere ka Rwamagana, Nsanzamahoro Ernest, yabwiye MUHAZIYACU ko iki gikorwa kijyana no gutegura igihembwe cy’ihinga cya A 2027, asaba abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati: “Twatangiye igihembwe cy’ihinga cya A 2027, no gutera ibiti birajyana. Mu Karere ka Rwamagana dufite gahunda yo gutera ibiti miliyoni 2.3, ku bufatanye n’imishinga ya TREPA na COMBIO. Turasaba abaturage kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biri mu Kiyaga cya Muhazi, hakabungabungwa metero 50 uvuye ku kiyaga. Itandukaniro risanzwe rihari ni uko turi gutera ibiti gakondo bizwi cyane nk’Imigenge.”

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, Akarere ka Rwamagana kazafatanya na TUBURA guha abaturage ibiti 1,411,696 mu gihe cy’imyaka ibiri, kugira ngo na bo bagire uruhare mu kongera ibiti mu ngo no mu mirima yabo.

Ndayambaje Emmanuel, umwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko gutera ibiti ari ingenzi kuko bifasha gutafa ubutaka, ati: “Gutera ibiti ni ingenzi kuko bidufasha kurengera ibidukikije no kubungabunga ubutaka bwacu. Icyo dusabwa ni ukubifata neza, tukabirinda kwangizwa n’amatungo cyangwa ibindi bishobora kubyangiza, kugira ngo bizakurane kandi bitugirire akamaro mu gihe kizaza.”

Mu rwego rwo kurengera inkombe z’Ikiyaga cya Muhazi, hateganyijwe gutera ibiti ku buso bwa hegitari 32, bikazaba bisaga ibihumbi 51. Muri byo harimo ibiti by’imbuto ziribwa bigera ku bihumbi 44, bigamije gufasha mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Mutimura Evariste, undi muturage witabiriye iki gikorwa, yagize ati: “Ikiyaga cya Muhazi ni umutungo ukomeye ku baturage, ni yo mpamvu tugomba gufatanya kukibungabunga. Gutera ibiti no kubisigasira mu nkengero zacyo bizafasha kurinda ubutaka gutwarwa n’amazi no kubungabunga ibinyabuzima biri muri iki kiyaga.”

Umushinga wa TREPA na wo uzagira uruhare mu kuvugurura amashyamba y’abaturage, aho uzabaha ibiti by’inturusu byo kuvugurura amashyamba yabo no kongera umusaruro wayo. Biteganyijwe ko hazavugururwa amashyamba ari kuri hegitari 227.

Iyi gahunda iri mu murongo w’intumbero y’Intara y’Iburasirazuba yo gutera ibiti miliyoni 40 mu gihe cy’imyaka ibiri. Muri iyo ntego, Akarere ka Rwamagana gafitemo ibiti bisaga miliyoni 2.3.

Gahunda yo gutera ibiti no kuvugurura amashyamba ni imwe mu ngamba zigamije kurengera ubutaka, kugabanya isuri, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kongera umutungo kamere, cyane cyane mu bice bikikije Ikiyaga cya Muhazi.

Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa mu Karere ka Rwamagana , Nsanzamahoro Ernest aha yuhira kimwe mu biti byatewe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026
Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 
Amakuru

Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 

01/11/2026
Nyagatare: Ibiti by’imbuto ziribwa bisaga ibihumbi 10 bigiye guterwa mu bigo by’amashuri
Ibidukikije

Nyagatare: Ibiti by’imbuto ziribwa bisaga ibihumbi 10 bigiye guterwa mu bigo by’amashuri

29/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU