MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
06/11/2026

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo burasaba abaturage kujya bashishoza mbere yo kwizera abantu babizeza kubafasha kubona amahirwe atandukanye, cyane cyane ababaka amafaranga babizeza kuzabashakira amashuri y’abana cyangwa kubahuza n’imishinga ibafasha kwiteza imbere.

Ibi bije nyuma y’uko bamwe mu batuye muri uyu Murenge wa Ngarama bavuga ko bambuwe amafaranga n’umugabo (twahisemo kudatangaza amazina ye) utuye mu Mujyi wa Kagali, wababwiye ko ashobora kubashakira umushinga uzajya wishyurira abana babo amashuri, kuva mu mashuri abanza kugeza barangije kaminuza.

Ubuyobozi bugaragaza ko butaramenya umubare wa nyawo w’abaturage bashobora kuba baratekewe umutwe, icyakora abo MUHAZIYACU yahise imenya i Ngarama ni babiri.

Uwiragiye Jeannette, umwe mu baturage bavuga ko batanze amafaranga, avuga ko uyu mugabo yababwiraga ko hari umushinga uzajya wishyurira abana amashuri kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza, bakabwirwa ko uzaterwa inkunga n’abazungu.

Ati: “Uwo mugabo yatubwiraga ko bafata abana bakabashyira mu mushinga ukazajya ubishyurira amashuri guhera mu mashuri abanza kugeza barangije kaminuza, batubwiraga ko ari abazungu bazajya babishyurira, baduha nimero zo gushyiraho amafaranga yo kwandikisha abana, nyuma bakatwoherereza ubutumwa badusaba andi mafaranga kugira ngo babashyire muri sisiteme, Maze gutanga amafaranga arenga ibihumbi 120Frw, ariko mbaze neza ari hagati y’ibihumbi 120 na 150 na mesaje z’imwe zuko nagiye nohereza amafaranga ndazifite.”

Ku ruhande rw’uyu mugabo ukekwaho kubatekera umutwe, ahakana ko ari we nyir’umushinga, avuga ko na we hari abandi bantu bamugejejeho ayo makuru, agahitamo gufasha abandi kubona amahirwe nk’ayo yumvaga ko yabafasha.

Ati: “Ntabwo ibyo bintu nabikoze nkanjye nyirabyo, ahubwo ni bya bindi umuntu aba yarafashijwe, na we akumva ko abonye amahirwe agashaka gufasha abandi, nta muntu nigeze njya gukoresha inama ngo mubwire ko buri rugo rugomba gutanga amafaranga runaka, gusa nanjye ndimo kubikurikirana kugira ngo bizashyirweho umucyo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama Niyonziza Felicien, avuga ko abaturage bakwiye kujya bagisha inama inzego zibegereye mbere yo gutanga amafaranga ku bantu babizeza ibintu bitandukanye

Ati: “Icyo tubwira abantu ni uko batagomba kwizera cyangwa ngo bumve ibyo babwiwe byose, muri iyi minsi hari abantu batekera abandi imitwe bakabashora mu bikorwa bitemewe, tuributsa abaturage ko mbere yo gufata ibyemezo cyangwa gutanga amafaranga ku muntu uwo ari we wese uyabasabye, bakwiye kubanza kugisha inama no kubaza kugira ngo bamenye ukuri, kuri iki gihe hadutse abatekamutwe baza babizeza ibitangaza bagamije kubambura amafaranga.”

Uwiragiye Jeannette, umwe mu baturage bavuga ko batanze amafaranga, avuga ko Mashyaka Gerard yababwiraga ko hari umushinga uzajya wishyurira abana amashuri kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza, bakabwirwa ko uzaterwa inkunga n’abazungu.

Aragira ati: “Hari umuntu witwa Mashyaka Gerard watubwiraga ko bafata abana bakabashyira mu mushinga ukazajya ubishyurira amashuri guhera mu mashuri abanza kugeza barangije kaminuza, batubwiraga ko ari abazungu bazajya babishyurira, baduha nimero zo gushyiraho amafaranga yo kwandikisha abana, nyuma bakatwoherereza ubutumwa badusaba andi mafaranga kugira ngo babashyire muri sisiteme, Maze gutanga amafaranga arenga ibihumbi 120, ariko mbaze neza ari hagati y’ibihumbi 120 na 150 na mesaje z’imwe zuko nagiye nohereza amafaranga ndazifite.”
Ku ruhande rwa Mashyaka Gerard uvugwa n’aba baturage kubaka amafaranga, ahakana ko ari we nyir’umushinga, avuga ko na we hari abandi bantu bamugejejeho ayo makuru, agahitamo gufasha abandi kubona amahirwe nk’ayo yumvaga ko yabafasha.

Aragira ati: “Ntabwo ibyo bintu nabikoze nkanjye nyirabyo, ahubwo ni bya bindi umuntu aba yarafashijwe, nawe akumva ko abonye amahirwe agashaka gufasha abandi, nta muntu nigeze njya gukoresha inama ngo mubwire ko buri rugo rugomba gutanga amafaranga runaka, gusa nanjye ndimo kubikurikirana kugira ngo bizashyirweho umucyo.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngarama buvuga ko iki kibazo bwamaze kugishyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo gikurikiranwe, hamenyekane ukuri ku bivugwa n’abaturage.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026
Gatsibo: Abatekereza ko impinduka mu buyobozi ari amahirwe yo gukora ibibi baraburirwa
Amakuru

Gatsibo: Abatekereza ko impinduka mu buyobozi ari amahirwe yo gukora ibibi baraburirwa

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU