MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
07/11/2026

Komite nyobozi nshya y’abafite ubumuga yatowe mu Murenge wa Nyagatare irajwe ishinga no gukomeza guharanira guteza imbere iterambere ry’abantu bafite ubumuga no kubakorera ubuvugizi hagamijwe kubafasha kuzamura icyizere n’imibereho myiza yabo.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2026, ubwo kuri site ya GS Nyagatare habaga amatora ku rwego rw’Umurenge hatorwa abafite ubumuga bahagarariye abandi.

Bamwe mu batowe bahamya ko bazi neza icyo bagenzi babo bakeneye mu buzima ndetse ko banejejwe no kuba bahawe amahirwe yo kugira uruhare mu kubafasha kwiteza imbere no kurushaho kugira imibereho myiza binyuze mu bikorwa by’ubuvugizi n’ibindi bigamije guteza imbere abafite ubumuga.

Uwitwa Mutumyinka Emmaculee utuye mu Murenge wa Nyagatare, watowe nk’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga, yagize ati: “Natorewe kuba umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu Murenge wa Nyagatare, n’ubundi nari nsanzwe mu babahagarariye mu rwego rw’Umurenge rero hari ibyo twari tumaze kugeraho birimo ubudahezwa mu bikorwa bitandukanye aho abafite ubumuga dusigaye twisanga muri byose, aho twagarukiye niho tugiye gutangirira nanone tuvuganire abantu bafite ubumuga dufatanyije n’ubuyobozi bwite bwa leta. Tugiye gushyira imbere ubuvugizi bw’abafite ubumuga ku bijyanye n’iterambere ryabo mu bikorwa byose.”

Mfitamahoro Sam watorewe kuba Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga wungirije wo mu Murenge wa Nyagatare, na we yagize ati: “Muri manda ishize nari Umunyamabanga mu rwego rw’Umurenge, hari byinshi nabonye rero uko nabibonye hari byinshi tugiye gukora kugira ngo turusheho kwegera abagenerwabikorwa, tunakore ubuvugizi ariko dufite ibihanya byavuye mu kubegera tukabasura bityo bitume imibereho yabo myiza izamuka kurushaho.”

Abahagarariye abafite ubumuga bakomeza bavuga ko nubwo bimeze bityo hari byinshi byagezweho ariko ngo ko hari ahantu hakenewe kongerwamo imbaraga.

Mfitamahoro yagize ati: “Iyo urebye usanga uburyo bwo kubona taransiporo kugira ngo abagenerwabikorwa ubashe kubageraho ku buryo bwuzuye n’uko byifuzwa usanga bikiri imbogamizi, rero icyo tugiye gukora ni ugukora ubuvugizi tukareba niba byashoboka ko habaho ingengo y’imari yahariwe gukoreshwa mu ngendo mu rwego rwo kwegera abafite ubumuga, rero dusaba Leta y’ubumwe ko harebwa uko hashyirwaho uburyo bwo kwegera abagenerwabikorwa kuko iyo umugenerwabikorwa agutoye mugaherukana agutora biba atari ibintu byiza kandi bikwiriye.”

Mutumyinka na we yagize ati: “Abafite ubumuga usanga bagihura n’ikibazo cy’itumanaho, bamwe bagorwa cyane no gukoresha interineti cyangwa se ntibabe banafite n’amaterefone, abayafite nabo usanga batayasobanukiwe, rero ubuvugizi bwacu buzanibanda ku guteza imbere ikoranabuhanga, itumanaho cyane ko bikunze kugaragara ko bikiri hasi mu bafite ubumuga cyane cyane mu bice by’icyaro.”

Bashimira Ubuyobozi bw’Igihugu bwabafashije kwitwa abantu nabo bakaba basigaye bafite uburenganzira busesuye cyane.

Mutumyinka Emmaculee agira ati: “Turashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, ni ubuyobozi bwashoboye kuduha natwe uburenganzira bwacu no kudukura mu bwigunge tukabasha kuva aho twari turi inyuma y’inzu, mu bikari no mu byumba natwe tugashobora kuza imbere tukagaragara. Turashimira kandi kuba twarafashijwe kongera kwitwa abantu bagaragara mu bandi cyane ko ubundi tutari tubyemerewe kuko twitwaga ibimuga, ba kaboko n’andi mazina asebetse; rero ubu turishimira aho tugeze n’agaciro twahawe.”

Muri rusange abatowe bizeye ko nibakorana neza n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye za Leta bazagira uruhare mu bikorwa biteza imbere iterambere n’imibereho myiza y’abafite ubumuga.

Mu Karere ka Nyagatare habarurwa abafite ubumuga basaga ibihumbi 26.

Abafite ubumuga ni bamwe mu bari bitabiriye amatora
Abagize komite y’abafite ubumuga yatowe mu Murenge wa Nyagatare

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Ngoma: Abatowe mu nzego z’ibanze basabwe gukorana neza n’abaturage
Amatora

Ngoma: Abatowe mu nzego z’ibanze basabwe gukorana neza n’abaturage

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Abatowe mu nzego z’ibanze basabwe gukorana neza n’abaturage

Ngoma: Abatowe mu nzego z’ibanze basabwe gukorana neza n’abaturage

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU