Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Ngoma bwasabye abatuye muri aka Karere kwirinda kugenda bavugira kuri telefone mu gihe bagenda mu muhanda, kuko uretse kuba byateza impanuka, byanagaragajwe ko biha icyuho abajura.
Ibi byagarutsweho ku mugoroba wo kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2026 ubwo muri aka Karere haberaga siporo rusange ihuriza hamwe abaturage baturutse mu mirenge igera kuri itatu y’aka karere, harimo Kibungo, Kazo na Remera.
Iyi mirenge yose ikora siporo igahurira muri sitade y’Akarere ka Ngoma ari naho abayobozi mu byiciro bitandukanye nyuma ya siporo baboneraho umwanya wo kugenera ubutumwa aba baturage baba baje muri siporo.
Uretse kwirinda ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, kugira isuku no gukomeza kwitabira amatora y’inzego z’ibanze, ubuyobozi bwagaragaje ko kugenda uvugira kuri telefone ari kimwe mu biteza impanuka, kandi ko biha urwaho abajura bakaba bayigushikuza.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngoma SSP Jean Marie Vianney Ngabo, yagize ati: “Ntabwo ari byiza kugenda mu muhanda uvugira kuri telefone, biriya birakurangaza ukaba wagongwa, hari n’abo njya mbona bambuka umuhanda bambaye Ecouter bari kumva umuziki cyangwa baganira n’abandi, biriya bituma utabasha kumva ikinyabiziga aho gituruka, ukaba wateza impanuka.”
Yakomeje agaragaza ko kuvugira kuri telefone biha urwaho abajura, anaboneraho umwanya wo gusaba aba baturage kujya batanga amakuru ahantu babonye ubujura, kuko iyo bidakozwe nabo bibagiraho ingaruka.
Ati: “Kuriya ugenda uvugira kuri telefone bituma umujura abona uko ayigushikuza, kandi mujye muduha amakuru y’ahantu haba hari abajura tubafate, kuko nimutabikora ejo ni wowe baziba.”
Polisi y’u Rwanda igaragaza ko gukoresha telefone utwaye ikinyabiziga cyangwa abagenzi bakoresha umuhanda, biri mu mpamvu zikomeye zitera impanuka zo mu muhanda, nubwo nta mibare rusange y’impanuka zose zatewe n’iki kibazo yatangajwe.
Mu mpanuka 12 zahitanye abantu mu gihe cy’icyumweru kimwe zakurikiranywe na Polisi, 6 muri zo, zingana na 50%, zatewe n’abashoferi barangarijwe na telefone.
Mu Rwanda, mu gihe cy’amezi icyenda, abashoferi 6,841 bafashwe bavugira kuri telefone batwaye ibinyabiziga, mu gihe impanuka zo mu muhanda zari zimaze guhitana abantu 437.






