Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gatsibo, Ibingira Frank, yaburiye abantu bashobora kwitwaza impinduka zabaye muri Komite Nyobozi y’Akarere bagakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, birimo gucuruza inzoga zitemewe, abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku buryo butemewe bazwi nk’Imparata; agaragaza ko ubuyobozi buhari kandi butazadohoka ku nshingano zabwo.
Meya Ibingira avuga ko hari bamwe mu baturage bashobora gutekereza ko impinduka zabaye mu buyobozi ari amahirwe yo gukora ibikorwa bibi, bakeka ko ibintu bishobora gusubira inyuma cyangwa ko ubuyobozi butakibakurikirana.
Yagize ati: “Ubu hari abantu bamwe na bamwe batekereza ko ibintu bigiye gusubira inyuma, bakibaza ko bagiye kwikorera ibintu bitari byiza, bumva ko ari cyo gihe cyo kwirwanaho bakoresha ibyo bo bakwita amahirwe, turavuga abenga inzoga zitemewe, Imparata n’abandi bashobora gutekereza ko hari amahirwe yo gukora ibyo bibi kuko bumvise ko hari impinduka mu buyobozi. Bagomba kumenya ko duhari, imihigo irahari n’ibikorwa bitandukanye Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage, kandi ababikora ni twe, turahari kandi ntabwo tuzatezuka.”
Akomeza agira ati: “ Ntabwo igomba gutuma hari ibikorwa bisubira inyuma, kandi ibyo dukora byose tubikora mu izina ry’Umukuru w’Igihugu, rero ntitugomba gutezuka, turi no mu bihe by’amatora, tuributsa abantu gutora kandi bagotara inyangamugayo.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gatsibo, usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Ibingira Frank asobanura ko nubwo habayeho impinduka mu buyobozi, inshingano zo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere no gukurikirana ibikorwa binyuranyije n’amategeko bizakomeza.
Ubu butumwa bugamije gukomeza kwibutsa abaturage ko impinduka mu nzego z’ubuyobozi zitavuze ko amategeko atagikurikizwa, ahubwo ko gahunda zo guteza imbere abaturage no gukumira ibikorwa bibi zigomba gukomeza.






