Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana, basaba ko inyubako ikorerwamo n’Umurenge yavugururwa cyangwa ikubakwa bundi bushya, kuko imiterere yayo itajyanye n’uruhare uyu murenge ufite mu gutanga serivisi no kwakira abaturage.
Aba baturage bavuga ko ibiro by’Umurenge ari ahantu hakirwa abaturage bakeneye serivisi zitandukanye, bityo ko hakwiye kuba ahantu hameze neza, hagutse kandi hatekanye ku buryo byorohereza abagana serivisi za Leta.
Ndiyunguye Innocent, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro yavuze ko inyubako y’umurenge wabo ikwiye kuvugururwa kugira ngo ijyane n’igihe ndetse n’imiterere y’Umujyi wa Rwamagana.
Yagize ati: “Twifuza ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro bivugururwa, kuko ari ho abaturage tuza gushaka serivisi zitandukanye. Iyo inyubako imeze neza kandi ifite umwanya uhagije, bituma n’umuturage abona serivisi neza kandi mu mutuzo.”
Ingabire Chantal, na we yagize ati: “Iyo uje ku murenge uba witeze ko uhabona serivisi nziza kandi ahantu heza. Twifuza ibiro bifite aho abaturage bategerereza, aho bakirira serivisi n’ahantu abakozi bashobora gukorera neza. Ni igikorwa twumva cyakwiye kwitabwaho.”
Nizeyimana Ezira avuga ko kuvugurura ibiro by’uyu murenge byazashingira ku iterambere rya Kigabiro n’Umujyi wa Rwamagana muri rusange.
Yagize ati: “Kigabiro ni igice cy’Umujyi wa Rwamagana kandi kigenda gitera imbere. Ni yo mpamvu twifuza ko n’ibiro by’Umurenge byavugururwa bikaba inyubako igezweho ijyanye n’aho uyu mujyi ugeze, kugira ngo abaturage n’abakozi babone ahantu heza ho gukorera no gutangiramo serivisi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko kuvugurura inyubako zifashishwa n’inzego z’ibanze biri mu igenamigambi ry’Akarere, hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi.
Aganira na MUHAZIYACU, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko mu bikorwaremezo biteganyijwe muri gahunda y’imihigo y’umwaka wa 2026–2027 harimo kubaka no kuvugurura inyubako z’inzego z’ibanze.
Yagize ati: “Muri gahunda y’ibikorwaremezo byifashishwa n’inzego za Leta kugira ngo zitange serivisi nziza harimo kwita ku Tugari n’Imirenge. Muri uyu mwaka w’Imihigo wa 2026–2027 twatangiye, hari Utugari twatangiye kubakwa, harimo n’Imirenge izavugururwa.”
Meya yakomeje avuga ko Umurenge wa Kigabiro na wo uri muri gahunda y’Akarere yo kunoza ibikorwaremezo byako, ariko ko hazabanza gutegurwa igishushanyo mbonera kijyanye n’iterambere ry’Umujyi wa Rwamagana.
Ati: “Umurenge wa Kigabiro rero duteganya kuwukorera igishushanyo mbonera kiza kijyanye n’Umujyi wa Rwamagana.”
Ibi bivuze ko, mu gihe abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro bivugururwa, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iki kibazo kiri mu biteganyijwe mu rwego rwo kunoza inyubako zifashishwa mu gutanga serivisi.






