MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
21/09/2026
Ifoto: Internet

Ifoto: Internet

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burakangurira abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kwirinda imikino y’amahirwe ikinirwa ku mashini izwi nk’Ibiryabarezi n’imikino yo kuri interineti izwi nk’Akadege, kuko idindiza iterambere ryabo ndetse bikagira uruhare mu makimbirane agaragara mu miryango.

Ibi Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burabigarukaho mu gihe mu mirenge itandukanye igize aka Karere hamaze gufatwa imashini z’Ibiryabarezi zigera kuri 800.

ubuyobozi bw’aka Karere kandi buvuga ko mbere y’uko izi mashini zifatwa habarurwaga imashini z’Ibiryabarezi zigera ku 1,000.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko gukina imikino y’Ibiryabarezi bitemewe, agasaba abaturage gucika ku mikino y’urusimbi kuko nta kiza izana usibye ku bahindura imbata no kubakururira ubukene.

Aragira ati: “Gukina ibyo Biryabarezi ntabwo byemewe kuko kubikina bira ingaruka nyinshi, aho usanga byarabase umuntu kandi abitakazamo ubushobozi. Hari n’ibyo twafashe nubwo byose tutarabifata bitewe n’uko hari abamenya amakuru bakabihisha, ariko turakomeza gukorana n’inzego zitandukanye nk’uko turi mu rugamba rwo guhangana n’ibyuma, n’ibyo biryabarezi tuzabitsinda.”

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko ubushomeri ari kimwe mu bibazo bituma bamwe bishora mu mikino y’urusimbi, irimo Ibiryabarezi n’imikino y’Akadege.

Niyonsenga Emmanuel, utuye mu Mudugudu wa Kagenge, Akagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Murambi, avuga ko ubushomeri buri mu bituma urubyiruko rumara umwanya muri iyo mikino kubera kutagira icyo rukora gifatika.

Ati: “Ikibazo inaha duhanganye na cyo ni ubushomeri, bigatuma hari bamwe mu rubyiruko ruhugira muri ibyo byo gukina Akadege n’ibyo Biryabarezi kuko nta cyo gukora gihari gifatika, ubwo bushomeri kandi ni na bwo usanga butuma inaha haboneka abakobwa batwara inda z’imburagihe kubera ko na mwe murabizi umuhungu n’umukobwa badafite ikindi bakora birangira bisanze mu ngeso mbi ari naho hava gutwara izo nda.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bukomeza gukangurira abaturage kwirinda imikino y’urusimbi, mu gihe ibikorwa byo gukusanya no gufata Ibiryabarezi bikomeje mu mirenge itandukanye igize aka Karere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026
Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo
Umuganda

Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo

19/09/2026
Njyanama y’Akarere ka Kayonza isize ikibazo cy’amapfa kiri mu bihangayikishije
Amakuru

Njyanama y’Akarere ka Kayonza isize ikibazo cy’amapfa kiri mu bihangayikishije

19/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU