MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Njyanama y’Akarere ka Kayonza isize ikibazo cy’amapfa kiri mu bihangayikishije

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
19/09/2026

Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza izakayobora mu myaka itanu iri imbere irasabwa kuzita cyane ku kibazo cy’ihindagurika ry’ibihe cyakomeje kuba ingutu kuri bamwe mu baturage bo muri Kayonza kugeza ubwo bagaburirwa na Leta, bakazashingira ku mishinga migari isizwe igamije gukemura iki kibazo.

Bimwe mu bibazo by’ingutu bisizwe n’inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza iri kurangiza manda yo kuva mu mwaka wa 2021-2026 birimo icy’uko hari imwe mu mirenge nka Ndego, Kabare, Kabarondo, Murama, Rwinkwavu, Mwiri na Murundi yakunze kwibasirwa n’izuba kugeza ubu, byatumye hari na bamwe mu baturage bagaburiwe na Leta igihe kinini, hari byinshi byakozwe mu guhangana n’iki kibazo ariko ntikirakemuka burundu nubwo hari ibirimo birakorwa.

Umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza Kalimba B. Doreen ahamya ko hari byinshi byakozwe mu guhangana n’iki kibazo ariko kandi ko hagikenewe imbaraga nyinshi.

Ibi yabitangaje ubwo hasozwaga inama murikabikorwa y’ibyakozwe n’Inama njyanama y’Akarere mu myaka itanu ishize ya manda bari batorewe kuyobora Akarere ka Kayonza.

Yakomeje agira ati: “Turashimira Leta ko yadufashije guhangana n’iki kibazo, muri uwo mujyo niho dukwiye gukomeza kugendera abaturage bakamenya ko ibyo bikorwa ari ibyabo bakabikoresha bakabyitaho, bakabirinda nabo bagafunguka bagatekereza bigari.”

Iki kibazo cyahagurukiwe na Leta muri rusange maze ihazana imishinga migari izafasha abaturage batuye muri ibi bice, bafashwa guhinga ibishanga, kubona uko buhira imyaka yabo yaba ku buso bugari n’ubuso buto, gushyigikira no gutera inkunga imishinga y’abaturage y’ubuhinzi n’ubworozi, haba mu matsinda mato, amakoperative n’abantu ku giti cyabo.

Hari kandi n’imishinga migari iteganyijwe muri ibi bice harimo nko kuhira imyaka ku buso bugari nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo Hategekimana Fred avuga ko hatangiye gukorwa icyanya cyuhira cya Kanyegenyege cyizuhira hegitari 150, by’umwihariko muri iki gice hazaterwa ibiti ibihumbi 200 by’imbuto ziribwa.

Hari kubakwa kandi idamu ya Gishanda izuhira ubuso bwa hegitari 200, aha naho hazaterwa ibiti by’imyembe n’avoka bigera ku bihumbi 200.

Ibi kandi biza bisanga imishinga migari nka KIWIIP ya 2 ifite amafaranga arenga miliyari 100 agomba gushorwa mu bikorwa bifasha abahinzi mu mishinga migari n’imito y’ubuhinzi n’ubworozi, harimo umushinga mugari uzuhira ubuso bwa Hegitari zirenga 2,000 z’ubutaka buhuje muri Ndego, uyu mushinga ukazifashishisha ikoranabunga rigezweho ryo kuhira imyaka ubu rigaragara nka Nasho na Ndego.

Hari kandi n’indi mishinga ya Leta ibicishije muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi itera inkunga ubuhinzi n’ubworozi (harimo nka CDAT) izakomeza gufasha abahinzi borozi kubikora kinyamwuga bongera umusaruro n’umukamo.

Ibi byose biherekezwa no kwigisha abaturage, kurinda, kwita ku bidukikije haterwa ibiti bibasha guhangana n’iri zuba riva igihe kirekire, aha niho haziyemo umushinga mugari wo gutunganya icyanya cya mbere kigari mu Rwanda cyahariwe ubuhinzi bw’imbuto ziribwa kiri mu mirenge Kabarondo na Murama n’igice kimwe cy’Umurenge wa Remera muri Ngoma cyegereye ibi bice, gifite ubuso bwa hegitari 1337, ndetse ubu abaturage batangiye gusarura izi mbuto ziragurishwa ku isoko.

Muri rusange Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yishimira ko hari bimwe mu bikorwa bigaragara isize byagezweho birimo isoko rya Kabarondo, gusoza kubaka Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange, hubatswe kandi Ivuriro ry’amatungo n’uruganda rw’intanga z’amatungo ruri i Kabarondo, hubatswe ibiro by’utugari 12, hakiyongeraho ko ubu mu mirenge ya Murama na Ndego itarageragamo amashanyarazi ubu yahageze hamwe n’amazi.

Isoko rya Kabarondo ryubatswe muri iyi myaka itanu ishize
Bimwe mu biro by’akagari byubatswe muri 12 twubatswe mu karere kose ka Kayonza muri iyi myaka itanu ishize
Bamwe mu bagize Inama njyanama y’Akarere ka Kayonza ishoje manda y’imyaka itanu
Abadepite nabo bitabiriye iyi nama murikabikorwa y’ibyagezweho n’Inama njyanama y’Akarere ka Kayonza mu myaka itanu ishize
Kayumba B. Doreen, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza
Hategekimana Fred, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026
Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo
Umuganda

Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo

19/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo

Meya Gasana yasabye urubyiruko rw'i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU