Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwakiriye urubyiruko 49 rwarangije gahunda y’igororamuco mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, nyuma yo kumara umwaka n’amezi atanu rwigishwa indangagaciro, imyitwarire iboneye n’imyuga izarufasha kwiteza imbere no kongera kwinjira neza muri sosiyete.
Mu muhango wabaye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 7 Kanama 2026, uru rubyiruko rwagaragaje ko rwagarutse rwiyemeje kuba abaturage bazira amakosa, gukunda umurimo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Mutagoma François, ukomoka mu Murenge wa Nasho, yavuze ko bazanye impinduka zo gufatanya n’abandi kubaka Igihugu no gufasha abakiri mu ngeso mbi kuzivamo.
Ati: “Twigishijwe gukunda Igihugu, gukunda umurimo, kubaha ibyanjye n’iby’abandi, kwiyubaha no kwihesha agaciro. Twanize imyuga itandukanye irimo ubuhinzi, ubwubatsi, ububaji, ubudozi n’ubukanishi. Icyo dusaba Ubuyobozi ni ugukomeza kudutera ingabo mu bitugu no kudufasha mu rugendo rwo kwiyubaka.”
Ndayishimiye Yohani, umwe mu barangije igororamuco, yavuze ko yahindutse kandi afite intego yo kubera urugero bagenzi be, abasaba kuva mu ngeso mbi bagahitamo inzira y’iterambere.
Aragira ati: “Nagiye mu kigo ngororamuco kubera imyitwarire mibi irimo kubangamira abaturage, ubusinzi n’ubujura. Muri uru rugendo narisuzumye, nigira indangagaciro zirimo kubahiriza igihe, kubaha ibyanjye n’iby’abandi, ndetse nunguka umwuga w’ububaji. Ubu mfite umushinga w’ubuzima kandi nshaka gukora nkiteza imbere.”
Yanagaragaje ko akeneye ubufasha bw’ifatizo bwamufasha gutangira umushinga wo korora ingurube kugira ngo abashe kwigira.
Abarangije igororamuco bavuga ko mu bari boherejwe Iwawa, abagera kuri 49 ari bo basoje amasomo, mu gihe abandi 12 bagisigayeyo batararangiza gahunda.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabibukije ko ikizamini nyakuri gitangiye nyuma yo gusubira mu miryango no muri sosiyete, abasaba kugaragaza impinduka mu bikorwa byiza.
Yagize ati: “Ubu mugarutse mutangiye ikizamini cyo gushyira mu bikorwa ibyo mwize. Ababyeyi n’abaturage bamwe bashobora gukeka ko mukiri ba bandi, ariko ni mwe mufite inshingano zo kubereka ko mwahindutse. Nimuhura n’ikibazo mujye mugisha inama Ubuyobozi cyangwa ababyeyi aho kwinangira.”
Meya Rangira anashishikariza ababyeyi kugira uruhare rufatika mu burere bw’abana babo, avuga ko hari igihe uburangare mu muryango bugira uruhare mu gutuma bamwe bishora mu ngeso mbi.
Yagarutse kandi ku rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, avuga ko ari kimwe mu byatumaga bamwe mu rubyiruko bangirika.
Yagize ati: “Twese dufatanye kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zangiza ubuzima bw’urubyiruko. Mugarutse mu gihe Igihugu kiri gushyira imbaraga mu kubikumira, bityo mukomeze inzira nziza mwatangiye.”
Yasabye kandi uru rubyiruko kwishyira mu matsinda y’imikoranire kugira ngo rworoherezwe kubona ubufasha mu mishinga y’iterambere no kwihangira imirimo.
Uru rubyiruko ruvuga ko ubumenyi n’imyuga rwungukiye Iwawa bizabufasha kwihangira imirimo, kubaho mu buryo bwubahiriza amategeko no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango n’iry’Akarere ka Kirehe muri rusange.










