MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Umuganura waranzwe no koroza inka imiryango no kuganuza abatarejeje

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
07/08/2026

Mu birori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura mu Karere ka Bugesera, Ubuyobozi bw’Akarere bworoje abaturage batishoboye ndetse bunagenera ibiribwa abaturage batahiriwe n’ikirere bakarumbya imyaka yabo.

Ibikorwa byo kuganuza aba baturage ndetse no kuboroza, byabereye mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura muri aka Karere, aho bawizihirije mu Murenge wa Ruhuha.

Umunsi w’Umuganura wa 2026 wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umuganura: Isoko y’ubumwe n’inshingiro ryo kwigira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhuha, Uwamugira Martha, yavuze ko Umuganura ari umuco Nyarwanda wihariye wibutsa Abanyarwanda gushimira ibyo bagezeho, gusangira umusaruro no kongera gutekereza ku byo bagomba gukora kugira ngo ejo hazaza harusheho kuba heza.

Yagize ati: “Uyu munsi si uwo kureba gusa ibyo twagezeho, ahubwo ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho, gushimira uruhare rwa buri wese no kongera kwiyemeza gukora ibikorwa biteza imbere imiryango yacu. Iterambere rirambye rishingira ku ruhare rwa buri muturage.”

Ngwirije Emmanuel ni umwe mu bahawe inka ku munsi w’Umuganura, yavuze ko inka yahawe ari ikimenyetso cy’urukundo no kumwifuriza iterambere. Yavuze ko iyi nka yahawe azayifata neza ikororoka.

Ati: “Iyi nka bampaye kuri uyu munsi byanyeretse urukundo no gushyigikirana mu muco Nyarwanda. Rero nzayorora neza ku buryo izambyarira umusaruko nkanoroza n’abandi.”

Nyandwi Samuel na we ni umwe mu bagize imiryango yahawe inka, yagize ati: “ Uyu munsi ubaye ikimenyetso cy’ubuzima bwiza mu mibanire y’Abanyarwanda. Turashima Leta yashyizeho Umuganura kuko ari umwanya wo kongera kwicarara nk’abaturage tugasabana kandi tugasangira ibyo dufite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka yibutsa Abanyarwanda ko ubumwe ari bwo shingiro ry’Igihugu, naho kwigira akaba ari yo nzira y’iterambere rirambye ridashingiye ku nkunga zituruka hanze.

Yagize ati: “Umuganura ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukibuka ko abasokuru bacu basangiraga umusaruro nk’ikimenyetso cy’ubumwe. Uyu munsi uratwibutsa gukomeza gusigasira indangagaciro z’umuco Nyarwanda zirimo gukunda Igihugu, gukora umurimo unoze, gufashanya, gutabarana no gusabana.”

Mu rwego rwo gushimangira insanganyamatsiko y’uyu munsi, abaturage batabashije kubona umusaruro baganujwe basangira n’abandi, hanorozwa inka imiryango ibiri itishoboye kugira ngo bayifashe kwiteza imbere no kongera ubushobozi bwo kwigira.

Uyu munsi kandi wanaranzwe no kwerekana umusaruro w’ubuhinzi abaturage bejeje, harimo umuceri, imboga n’imbuto, ibishyimbo, ibigori n’ibindi.

Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Imiryango itatu yorojwe inka ku munsi w’Umuganura(Amafoto)

Kirehe: Imiryango itatu yorojwe inka ku munsi w'Umuganura(Amafoto)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU