Abaturage batishoboye bo mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, barishimira ko bagiye kubona ifumbire bakanywa amata ndetse bakiteza imbere babikesheje inka bagabiwe mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura wa 2026.
Ni umunsi ku rwego rw’Akarere ka Kirehe, wizihirijwe mu Kagari ka Rwayikona mu Murenge wa Mushikiri, ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”
Mukatabazi Suzanne utuye mu Mudugudu wa Rwahenge, mu Kagari ka Rwayikona yagize ati: “Iyi nka nibyara nanjye izamfasha nkuremo n’ifaranga n’amata nywe, abuzukuru banjye bagire ubuzima bwiza buzira igwingira n’imirire mibi.”
Twagirayezu Théoneste, na we yagize ati “Ndashimye cyane bindenze kuko uyu mubyeyi yatugiriye neza, aratwubaka, aranatwubakira none mbonye inka ku munsi w’Umuganura urumva ko nta kintu kiruta ibyo. Ndi umuhinzi iyi nka norojwe izamfasha kubona ifumbire mpinge niteze imbere, mbone ibyo kurya, mbone ibyo ndirihira abanyeshuri ”
Kwizihiza Umuganura mu Murenge wa Mushikiri uretse gutanga inka zigera kuri eshatu ku baturage batishoboye byaranzwe no gutaha ikiraro gihuza Akarere ka Kirehe na Ngoma, kumurika umusaruro abahinzi bagezeho aho bagaragaje ko bavuye ku gitoki gipima ibiro 12 bakagera ku gipima ibiro 100.
Mu bindi bikorwa bitandukanye byabaye harimo ko mu rwego rwo gusigasira umuco Nyarwanda herekanwe uko mu muco Nyarwanda bateguraga umutsima w’amasaka, gusya, gusekura, ibikorwa Umwami w’u Rwanda yakora ku Umuganura, guha abana amata, imbyino gakondo n’imikino mu mivugo n’ibyivugo.
Ubuyobozi n’abaturage banasangiye ku musaruro wejejwe, hishimirwa ibyiza byagezweho mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi n’ahandi binyuze mu ndirimbo, hatangwa ubukungurambaga bwo guhangana n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, abacunga umutekano(abanyerondo) bahawe imyambaro ibaranga n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yashimiye ibikorwa bitandukanye byakozwe n’ibyagaragajwe.
Yagize ati: “Uyu munsi ni ibirori twizihiza dukura mu mateka yacu nk’Abanyarwanda aho abaturage bifatanyaga n’ubuyobozi bwabo mu kwishimira umusaruro w’ibyo bagezeho, kandi ni aho tubivoma turishimira ibintu bitandukanye twagiye tugeraho nubwo inzira ikiri ndende.”
Akomeza agira ati: “Turishimira ibijyanye n’amashanyarazi ubu ku rwego rw’Akarere tugeze hafi kuri 89% , hari ibijyanye n’amazi nubwo bikiri imbogamizi turabizi hano ariko mu mishinga itandukanye namwe tubatekerezaho. Turishimira umusaruro w’ibitoki uboneka.”
Abagabiwe inka yabasabye kuzifata neza zikabagirira umumaro mu mibereho myiza n’iterambere ryabo.
Amwe mu mafoto yaranze ibirori byo kwizihiza Umuganura 2026 mu Karere ka Kirehe.

















