Abantu bane bapfuye, abandi benshi barakomereka mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Nasho, mu Karere ka Kirehe, mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026. Iyi modoka yari itwaye abantu bari bavuye mu bukwe bwabereye mu Karere ka Kayonza.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba n’igice z’urukerera, mu Kagari ka Kagese, ku muhanda werekeza muri Kagese 2.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nasho, Maniragaba Eppa, yabwiye MUHAZIYACU ko iyo modoka yari itwaye abantu 25.
Yagize ati: “Ni impanuka yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere. Hakomerekejwe bikabije abantu 12, babiri bahita bagwa aho ngaho, abandi babiri baza kugwa kwa muganga. Mugitondo hari hamaze gupfa abantu bane.”
Abakomeretse bajyanywe ku Kigo Nderabuzima, nyuma bamwe boherezwa ku Bitaro bya Kirehe ndetse n’ibya Kibungo.
Amakuru MUHAZIYACU ifite ni uko saa saba z’amanywa, abantu bane ari bo bari bamaze kumenyekana ko bapfuye, mu gihe abandi bari bagikurikiranwa n’abaganga.
Gitifu Maniragaba yavuze ko umwana w’amezi icyenda wari muri iyo modoka atagize ikibazo, mu gihe umushoferi we yakomeretse bikomeye.
Yavuze kandi ko Polisi yahageze mu gihe cy’ubutabazi n’iperereza, igasanga umushoferi nta nzoga yari yanyoye.
Yasobanuye ko hakiri gukorwa iperereza ku cyateye impanuka, ariko agaragaza ko umuvuduko ushobora kuba waragize uruhare, cyane ko impanuka yabereye mu muhanda uri mu gace k’icyaro kandi mu masaha y’ijoro.
Ati: “Abantu bakwiye kwigengesera mu gihe cyo kugenda mu muhanda, bakirinda umuvuduko. Iyo urebye hari hahanamye, kandi imodoka yagendaga muri iryo joro, ntabwo twari tuzi umuvuduko yagendagaho.”
Yasabye abashoferi kujya basuzumisha ibinyabiziga byabo kenshi, kugira ngo barebe ko bifite umutekano, ndetse anasaba abagenzi kugira uruhare mu kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza umuvuduko ukwiye.
Yavuze ko mu makuru bahawe n’abaturage hari n’umwe mu bari batumiwe mu bukwe wavuze ko yari yabonye iyo modoka ifite ikibazo, akanga kuyigendamo ndetse ntiyanatashye muri yo.






