Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwavuze ko abaturage bagiye gutangira kongera kugurisha inka, nyuma y’uko isuzuma ry’inzobere rigaragaje ko nta yindi ndwara y’Ubuganga bwo mu Kibaya cya Rift Valley (RVF) ikigaragara. Isoko ry’amatungo, rizwi nk’Igikomera, ryafunguwe ku nka, mu gihe andi matungo akomeje gukurikiranwa.
Indwara y’Ubuganga bwo mu Kibaya cya Rift Valley (Rift Valley Fever – RVF) ni indwara yibasira amatungo ndetse n’abantu, ikaba yaratumye hafatwa ingamba zo kuyikumira, zirimo gufunga amasoko y’amatungo, kubuza abaturage kubaha no kurya inyama z’ayo matungo yuza, kubuza amatungo kugenda, kuyakingira no kuyatera imiti yica imibu.
Mu Karere ka Ngoma, nyuma y’igihe amatungo akurikiranwa n’inzobere, Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko abaturage bemerewe kongera kugurisha inka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye MUHAZIYACU ko icyemezo cyo gufungura isoko ry’inka cyafashwe nyuma yo gusanga nta zindi ndwara zikigaragara.
Yagize ati: “Nyuma y’uko hagiyeho ingamba zo guhasha icyorezo, harimo ibikorwa birimo gufuherera amatungo, kuzibuza kugenda, ubu turi kumwe n’inzobere zigenda zikurikirana, ubu rero nyuma y’uko basanze nta yandi ma case ahari, byasanze ari ngombwa ko amasoko yafungura ariyo dukunze kwita Igikomera kugira ngo nibura abantu bagurishe amatungo y’inka, kugira ababyeyi babashe kujyana abana ku mashuri.”
Niyonagira yavuze ko kugeza ubu ingamba zo gufungura zatangiriye ku nka, mu gihe andi matungo akomeje gukurikiranwa.
Ati: “Ubu twahereye ku nka, andi matungo nayo arimo arakurikiranwa kandi nubwo amatungo azagurishwa, uzakenera kuyibaga azajya abanza ayisuzumishe harebwe ko ayo matungo ari mazima. Abakora umwuga wo kubaga turabagira inama y’uko bakurikiza amabwiriza ku buryo bitangira ingaruka.”
Yavuze ko gufungura isoko bizatuma abaturage bongera kubona ubushobozi bakura mu bworozi, by’umwihariko mu gihe ababyeyi bakeneye amafaranga yo kwishyurira abana amashuri.
Yagize ati: “Ubu nidufungura abantu bazabaga nta kibazo, inyama zongere ziboneke. Abaturage twabasaba gukomeza kwirinda kuko icyorezo iyo cyaje cyangiza byinshi, harimo guhora bafuherera, bakabigira umuco, bagashaka umuti. Abaturage kandi bagomba kwirinda umubu kuko niwo ukwirakwiza ubu burwayi, ifumbire bajye bayishyira mu ngarane hirya y’ikiraro, ku buryo bibuza umubu kororoka.”
Biteganyijwe ko igikorwa cyo kongera gufungura isoko ry’inka mu Karere ka Ngoma kiratangira kuri wa 24 Kanama 2026.
Ubuyobozi bukomeza gusaba abaturage gukurikiza amabwiriza y’inzobere, gukomeza gufata neza amatungo no gutanga amakuru igihe hari itungo rigaragaza ibimenyetso by’indwara.





