Hagamijwe kurushaho kongerera ubushobozi abangavu, Umuryango Igikari Events ufatanyije n’izindi nzego basoje ingando z’abana b’abakobwa bagera kuri 59 bari hagati y’imyaka 12 na 19 bari bamaze imisi 10 bahabwa inyigisho zijyanye no kumenya indangagaciro z’umuco nyarwanda, guhangana no gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu bana b’abakobwa.
Igikorwa cyo gusoza ku mugaragaro izi ngando cyabereye mu kigo cy’amashuri cya Nyamata High School kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2026.
Umuyobozi w’iyi gahunda Igikari Holiday Camp, Uwineza Josiane Imani uzwi nka Miss Jojo, agaruka ku gitekerezo cyo gushinga Igikari Events, ati: “Dutangira iki gikorwa, twahigiye andi masomo, aho twaje gusanga bya bindi abakobwa batubwira bitagomba guhagararira aho, ahubwo nk’abakeneye serivisi zigomba kubafasha, tugomba kubafasha kugira ngo izo serivisi bazigereho. Aho harimo cyane cyane ibirebana n’ubuzima bwo mu mutwe, akaba atari amakuru mashyashya ko urubyiruko rwo muri iki gihe ruhanganye n’ibibazo bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe.”
Akomeza avuga ko mu gutangira guhugura abakobwa, bahera mu kubaremamo kwimenya.
Ati: “Duhera mu gufasha umukobwa kwitekerezaho, akamenya uwo ariwe n’ibimuranga mu ndangagaciro, ibyo yishimira,… n’ibyo ashaka kugeraho mu ntego z’ubuzima bwe, ibishobora kumuhutaza n’uko yabitsinda.”
Umwe mu bakobwa bitabiriye izi ngando, Agatesi Munyaneza Djohari waturutse mu Karere ka Gatsibo avuga ko igihe bamaze muri izi ngando cyamufashije gutekereza no kumenya icyerekezo cy’ubuzima bwe mu gufata imyanzuro ndetse no kumenya indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Ati: “Hano mu Gikari, buri mukobwa wese waje hano azi ahashize he ndetse akamenya n’ahazaza he kubera ko azi aho ari kuva n’aho ari kugana. Mu by’ukuri hadufashije byinshi mu kugira indangagaciro z’umuco Nyarwanda ndetse no gusenga.”
Uwizigira Aisha ni umubyeyi ufite umwana witabiriye izi ngando, asaba ababyeyi guha umwanya abana babo kandi bakabarinda ingaruka zituruka ku buzima ababyeyi babo banyuzemo.
Ati: “Kubera ko ababyeyi tubana n’ibikomere, bituma amarangamutima asohoka mu mitima yacu agakomeretsa abana bacu kandi nibo zahabu dutunze uyu munsi. Babyeyi, tugerageze gushakira abana bacu umwanya; ni ukuvuga ngo ababyeyi benshi twahagaze mu gushakira ibitunga umubiri w’abana, ariko mu by’ukuri ibitunga roho z’abana bacu twarabyiyibagije.
Visi Meya Imanishimwe YVette yashimije abateguye iki gikorwa, asaba ababyeyi n’abafatanyabikorwa kurushaho kwita ku bana b’abangavu.
Yagize ati: “Turashimira abateguye Igikari Holiday Camp kugira ngo bafashe abana b’abakobwa mu kubigisha indangagaciro z’umuco Nyarwanda, bategwa amatwi. Rero ndasaba abafatanyabikorwa bose twongere dufatanye mu kwita ku bana b’abakobwa.”
Yongeraho ati: “Nashimye kandi ko iyi gahunda y’Igikari Holiday Camp inakomeza kubaherekeza mu miryango yabo ntibigarukire mu munsi 10 gusa kugira ngo barebe ko ibyo bigishijwe hano babishyira mu bikorwa.”
Gahunda y’igikari Holiday Camp imaze imyaka itanu (5) iba buri mwaka, ikaba yitabirwa n’abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 12-19.
Kuri iyi nshuro, iyi gahunda yitabiriwe n’abakobwa 59 baturutse mu turere dutandukanye, aho buri mwana yishyurirwa agera ku bihumbi 70 frw azamufasha mu mibereho ya buri munsi mu gihe aba azamara muri izi ngando.













